Diplomate yahishuye ubuhemu yakorewe bwatumye amara imyaka ibiri adasohora indirimbo

Umuhanzi w’umuraperi Diplomate Fasasi, yatangaje ko hari umu producer wamuhemukiye cyane bikaba byarashyize icyuho mu gihe yamaze atageza umuziki we ku Banyarwanda basanzwe bakunda umuziki we. Ibi Diplomate yabitangarije mu kiganiro The Choice Live ku Isibo Tv.

Hari hashize imyaka ibiri Diplomate adashyira indirimbo hanze nyuma yo gusohora ‘Kalinga’ aho muri uku kwezi kwa Werurwe 2024 ari bwo yongeye gushyira hanze indi ndirimbo ‘Icyuki Gikaze’.

Ubwo yabazwaga niba gushyira hanze indirimbo hashize imyaka ibiri biri muri gahunda agenderaho, yavuze ko atari ko bimeze, ahubwo ari ubuhemu yakorewe n’umu producer umwe utunganya amashusho bigatuma hacamo icyo gihe cyose.

Yagize ati “Nubwo wenda habaho n’izindi mbogamizi ariko iyo niyo nahuye nayo nini cyane. Ubundi nari narakoze indirimbo 2 nyuma ya Kalinga nteganya kuzishyira hanze zikurikiranye zirimo n’iyi ngiyi nshya, gusa iyo nari narakoze bwa mbere umu producer twakoranye kandi namwishyuye amafaranga yose nta kintu ansaba, indirimbo yanjye yarayinyimye.”

Diplomate yavuze ko yanasabye uwo mu producer ngo byibura amube amashusho bakoze ayajyane ahandi bayatunganye, ariko uwo mu producer arayamwima. Yagize ati “Hari abantu baba bameze nk’aho bafite akabazo mu mutwe, rero maze kubona ko ntacyo nakora ngo ampe ibyanjye nibwo nahisemo kubyihorera nkikomereza indi mishinga yanjye. Rero iyo ni impamvu imwe nubwo hari n’izindi zatumye nkerererwa kuzana indirimbo.”

Diplomate yijeje Abanyarwanda ko noneho uyu mwaka aragaruka bushyashya kuburyo abantu batazongera gukumbura indirimbo ze, nyuma y’uko abenshi bamusabye ko yajya abaha indirimbo buri gihe bitewe n’ukuntu indirimbo ze ziba zirimo amasomo undi muhanzi wa hano mu Rwanda atigeze akora.

Inkuru Wasoma:  Umugabo yagaragaje uko yishimiye kubaho atunzwe n'abagore batatu yashatse.

Avuga ku ndirimbo ye nshya ‘Icyuki Gikaze’ Diplomate yavuze ko iri zina kuba ritajyanye n’indirimbo yabikoze abishaka kubera ukuntu abantu b’iki gihe basigaye abenshi bikundira ibintu bijyanye n’ibyuki muri make ‘irari’, akaba yarayikoresheje kugira ngo haboneke umubare munini wabakanda kuri iyo ndirimbo ‘Clickbait’

Ni indirimbo ivuga ku buzima bw’iki gihe kubera ukuntu isi yose iyobowe n’ubwoba muri buri nguni yose, yibaza impamvu ari ko abayobozi b’Isi bahisemo kubigenza (Gukoresha ubwoba). Harimo agace kavuga kati “Leta iti ‘kurikiza cyangwa ufungwe’, Abaganga bati ‘kurikiza cyangwa upfe’, Ishuri riti ‘kurikiza cyangwa utsindwe'”

Yanagaragaje uburyo abahanga bashatse kuyobora isi bafashe inguni zose kuburyo nta muntu ubona aho ahumekera avuga ati “Tugaburirwa n’inganda z’ibiribwa zitajya zita ku magara, tukavurwa n’inganda z’amagara zitajya zita ku biribwa” aho umuntu yavuga ko ari nko gusobanura ko abatugaburira badukorera ibiryo byanduye bishobora kwangiza ubuzima bwacu mu nyungu z’abakora imiti, n’abakora imiti uburyo bwo kuyitunganya bikangiriza ibyo turya.

Diplomate azwiho kuririmbva indirimbo zisaba kuba usobanukiwe cyane mu gusesengura kugira ngo ubashe kuzumva, cyane ko hari n’amagambo umara imyaka 5 wumva indirimbo ye ariko utarayasobanukirwa. ‘Icyuki gikaze’ ayisoza avuga ati “Uko dukomeza kubaha indirimbo nyinshi niko muzakomeza kubona ko b’abahanzi mwakundaga burya nta kigenda cyabo.”

Inkuru Wasoma:  Ingabire Immacule arasabira wa musore washishikarije abantu gusambanya abana guhabwa igihano gikakaye abwira urukiko ijambo rikomeye

Avuga ku ndirimbo ye nshya ‘Icyuki Gikaze’ Diplomate yavuze ko iri zina kuba ritajyanye n’indirimbo yabikoze abishaka kubera ukuntu abantu b’iki gihe basigaye abenshi bikundira ibintu bijyanye n’ibyuki muri make ‘irari’, akaba yarayikoresheje kugira ngo haboneke umubare munini wabakanda kuri iyo ndirimbo ‘Clickbait’

Ni indirimbo ivuga ku buzima bw’iki gihe kubera ukuntu isi yose iyobowe n’ubwoba muri buri nguni yose, yibaza impamvu ari ko abayobozi b’Isi bahisemo kubigenza (Gukoresha ubwoba). Harimo agace kavuga kati “Leta iti ‘kurikiza cyangwa ufungwe’, Abaganga bati ‘kurikiza cyangwa upfe’, Ishuri riti ‘kurikiza cyangwa utsindwe'”

Yanagaragaje uburyo abahanga bashatse kuyobora isi bafashe inguni zose kuburyo nta muntu ubona aho ahumekera avuga ati “Tugaburirwa n’inganda z’ibiribwa zitajya zita ku magara, tukavurwa n’inganda z’amagara zitajya zita ku biribwa” aho umuntu yavuga ko ari nko gusobanura ko abatugaburira badukorera ibiryo byanduye bishobora kwangiza ubuzima bwacu mu nyungu z’abakora imiti, n’abakora imiti uburyo bwo kuyitunganya bikangiriza ibyo turya.

Diplomate azwiho kuririmbva indirimbo zisaba kuba usobanukiwe cyane mu gusesengura kugira ngo ubashe kuzumva, cyane ko hari n’amagambo umara imyaka 5 wumva indirimbo ye ariko utarayasobanukirwa. ‘Icyuki gikaze’ ayisoza avuga ati “Uko dukomeza kubaha indirimbo nyinshi niko muzakomeza kubona ko b’abahanzi mwakundaga burya nta kigenda cyabo.”

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved