banner

Dipolomasi y’u Rwanda izakora ibishoboka byose ntirufatirwe ibihano – Mukuralinda Alain

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain, yavuze ko dipolomasi yarwo izakora ibishoboka byose ibihano Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irusabira ntibifatwe, kuko ibyo icyo gihugu kirugerekaho byose rubifitiye ibisobanuro byerekana ukuri ndetse n’uburyo bwo kubigaragaza.

Mukuralinda yavuze ko RDC ibyo ikora byose igerageza kubivuga ahantu hose ku buryo bisa n’aho irushije u Rwanda kuvuga, ariko ko ibyo rubizi kandi rugira icyo rubikoraho mu buryo bwarwo.

Ati “Icyo Abakongomani bakoze cyose bagikorera ‘publicite’ bakagitangaza ahantu hose n’aho bagiye hose. None se mwibwira ko hari icyo bavuga u Rwanda rudasubiza? Ntabwo ari ngombwa ko buri gihe u Rwanda rusubiza rukabyasasa.”

Yagaragaje ko muri ibyo bavuga byose hiyongeyeho no kurusabira ibihano, ariko ko u Rwanda rutajya rwimwa ijambo ku rwego mpuzamahanga kuko hari ingero z’aho rwagiye ruhabwa umwanya wo gusobanura bagasanga ibyo RDC ivuga ari ibinyoma.

Yakomeje avuga ko no muri iyi minsi u Rwanda ruticaye ubusa kuko abadipolomate barwo bari gukora uko bashoboye kose mu gusobanura ukuri ku buryo ibyo bihano rusabirwa bitazafatwa.

Ati “Dipolomasi y’u Rwanda izakora ibishoboka byose yaba ku mugaragaro, yaba mu ibanga ariko ntabwo izatuma ibyo bihano babifata. Kandi igihe cyose icyo u Rwanda rusaba ngo ikibazo gikemuke kitarumvikana, ruzafata ingamba zo kurinda umutekano w’Abanyarwanda n’ubusugire bw’u Rwanda. Igihe ikibazo cyavuyeho ingamba na zo zizavaho.”

Inkuru Wasoma:  U Rwanda rwiyemeje kurandura Kanseri y’Inkondo y’Umura

Mukuralinda yongeyeho ko dipolomasi y’u Rwanda idakwiye kwirara ku byo RDC itangaza cyangwa isabira u Rwanda, ariko kandi ko hari icyizere ko abo bireba bashoboye guhangana na byo.

Yatanze urugero ku busabe RDC yahaye amakipe yamamaza Visit Rwanda bwo guhagarika amasezerano y’imikoranire impande zombi zifitanye.

Ati “Bandikiye abaperezida b’amakipe ariko nta we ushobora kubisoma ngo ahite afata icyemezo atabajije urundi ruhande. Nitubisobanura se? Igihe cyose bamaze badusabira ibihano iyo tudasobanura biba byarafashwe.”

Ibyo Mukuralinda yabishingiyeho asaba Abanyarwanda bose guhaguruka bagasobanura ukuri kw’ibyo u Rwanda rusaba kuko ari ibintu bihari kandi byumvikana.

Ati “N’Abanyarwanda muri rusange bagomba guhaguruka bagasobanura kuko ibyo gusobanura bihari, bisobanutse.”

Mukuralinda yatanze urugero ku bazungu bavuze ko Perezida Tshisekedi abeshya kuko babonye M23 abaturage bayishimiye i Goma nyamara we yaravugaga ko idahari, bityo ko igihe kigeze ngo Abanyarwanda bose bifashishe ingero nk’izo mu gusobanura ukuri.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved

error: Oops!