banner

Diregiteri w’ikigo ushinjwa gusambanya umunyeshuri w’imyaka 8 ari kubyigarama

Mu buhamya buri gutangwa n’umubyeyi wo mu murenge wa kabacuzi mu karere ka Muhanga, aravuga ko diregiteri w’ikigo umwana we w’imyaka 8 yigaho yamusambanyije, aho kuwa 11 Gicurasi 2023 uwo mwana w’umukobwa yatashye yakererewe arimo kurira, amurebye asanga yasambanyijwe, mu kubaza umwana uwabimukoreye amusubiza ko ari umuyobozi w’ikigo yigaho.

Uyu mubyeyi aragira ati “Umwana yambwiye ati ‘nari ndi gukina n’abandi bana, amfata akaboko anjyana muri sale ankuramo kora ashyira ku bibero bye’ ndamubaza nti ‘ese yari yambaye iki’ umwana aransubiza ati ‘yari yambaye ga’.”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko yahise ajyana uyu mwana mu biro bya Isange One Stop Center ku bitaro bya Kabgayi gusa kugeza ubu akaba atarabona ibisubizo, gusa ngo uwo mwana we ntabwo yari yasubira ku ishuri kubera guhunga uwo muyobozi w’ikigo. Ati “ubu ntabwo umwana wanjye arimo kwiga, ubuse nafata umwana nkamwohereza ku muntu wamugiriye nabi, ubu yamukuraho naba ndi gukora neza?”

Inkuru Wasoma:  Umusore akurikiranyweho kwica mushiki we amukubise ishoka akanakomeretsa umugore wa mukuru we amusanze iwe

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko kandi uyu muyobozi w’iri shuri yari yarabwiye umwana we ko naramuka abivuze, azamurangiza, agaheraho asaba ubuvugizi avuga ko umwana we akeneye gukomeza kwiga nk’abandi.

Uyu muyobozi w’ishuri yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko yitabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB bakamubaza akagaruka mu kazi, akavuga ko atigeze asambanya uwo mwana  ahubwo ari abarimu bamwe batamukunda bagiye mu matwi y’uwo mwana aramubeshyera bituma uwo mwana ata n’ishuri. Ati “Uwo mubyeyi ntabwo yigeze aza kubaza iby’umwana we, ntiyigeze amugarura ku ishuri, ntiyanaje gusaba icyangombwa kimujyana ahandi, ahubwo hari n’abarmu bamugiye mu matwi nibo banamubujije kugaruka kugira ngo umwana atazavuga ukuri kukamenyekana.”

Iki cyaha uyu muyobozi yakoze aramutse agihamijwe n’urukiko yahanishwa igifungo cya burundu hisunzwe ingingo ya 133 mu gitabo cy’amategeko ateganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

IMIRASIRE TV

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved