Diyosezi Gatolika ya Gikongoro yapfushije Umupadiri witwa Gervase Twinomujuni

Diyosezi Gatolika ya Gikongoro yapfushije Umupadiri witwa Gervase Twinomujuni, wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Bishyiga iherereye mu Murenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe.

Padiri Gervase Twinomujuni yitabye Imana tariki ya 23 Ugushyingo 2024 azize uburwayi, nk’uko bigaragara mu itangazo ryo kubika rya Musenyeri Célèstin Hakizimana, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’iyo Diyosezi.

Imihango yo guherekeza Nyakwigendera izaba ku itariki 29 Ugushyingo 2024, ibimburirwe n’igitambo cya Misa cyo kumusabira kizaturirwa muri Katedarali ya Gikongoro guhera saa tanu za mu gitondo.

Inkuru Wasoma:  Papa Francis yemereye abagore gutora mu nama y'abepiskopi

Muri uyu mwaka wa 2024, Diyosezi ya Gikongoro ipfushije Abapadiri batatu bazize uburwayi, ari bo Padiri Peter Balikuddembe witabye Imana mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, Padiri Félicien Hategekimana, witabye Imana ku itariki 08 Nyakanga 2024 na Padiri Gervase Twinomujuni witabye Imana tariki ya 23 Ugushyingo 2024.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved