Dj Briane ararembye kubera urutirigongo

DJ Brianne uri mu bagezweho muri iyi minsi mu bijyanye no kuvanga imiziki, ararembye nyuma yo kwitura hasi akagira ikibazo mu rutirigongo. Uyu mukobwa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yamenyesheje abamukurikira ko arwaye kandi akomerewe n’uburwayi amaranye iminsi, abasaba amasengesho.

DJ Brianne yavuze ko ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023 yituye hasi ari mu rugo agusha umugongo. Ati “Naguye hano mu rugo, ngusha umugongo numva ndababaye ariko mbanza kubikerensa ndetse na ni mugoroba ndakora. Ariko ku wa Gatandatu kugenda byarananiye sinava mu rugo, bukeye nihagararaho nanga kuryama ndagenda ariko numva ntameze neza.”

DJ Brianne avuga ko ku wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023 yumvise uburwayi bukomeje ajya kwa muganga. Ati “Nabyutse numva ntabasha guhumeka neza njya kwa muganga, ni ho babonye ko nagize ikibazo mu rutirigongo ariko bansabye ko nzaca muri MRI kugira ngo barebe neza uburwayi mfite.” DJ Brianne azwi mu kuvanga imiziki. Yamenyekanye cyane kubera amateka y’ubuzima bwo ku muhanda yabayemo, ariko agakora ibishoboka byose kugira ngo buhinduke. Src: IGIHE

Inkuru Wasoma:  ADEPER yiswe cooperative. Haribazwa niba aba pasiteri ari abakozi b’amatorero cyangwa abakozi b’Imana.

Dj Briane ararembye kubera urutirigongo

DJ Brianne uri mu bagezweho muri iyi minsi mu bijyanye no kuvanga imiziki, ararembye nyuma yo kwitura hasi akagira ikibazo mu rutirigongo. Uyu mukobwa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yamenyesheje abamukurikira ko arwaye kandi akomerewe n’uburwayi amaranye iminsi, abasaba amasengesho.

DJ Brianne yavuze ko ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023 yituye hasi ari mu rugo agusha umugongo. Ati “Naguye hano mu rugo, ngusha umugongo numva ndababaye ariko mbanza kubikerensa ndetse na ni mugoroba ndakora. Ariko ku wa Gatandatu kugenda byarananiye sinava mu rugo, bukeye nihagararaho nanga kuryama ndagenda ariko numva ntameze neza.”

DJ Brianne avuga ko ku wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023 yumvise uburwayi bukomeje ajya kwa muganga. Ati “Nabyutse numva ntabasha guhumeka neza njya kwa muganga, ni ho babonye ko nagize ikibazo mu rutirigongo ariko bansabye ko nzaca muri MRI kugira ngo barebe neza uburwayi mfite.” DJ Brianne azwi mu kuvanga imiziki. Yamenyekanye cyane kubera amateka y’ubuzima bwo ku muhanda yabayemo, ariko agakora ibishoboka byose kugira ngo buhinduke. Src: IGIHE

Inkuru Wasoma:  Bamenya yahishuye uko yiswe umugambanyi wa Bahavu n’uko yahamagajwe na RIB

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved