Gateka Esther Brianne wamenyekanye nka Dj Brianne mu kuvanga umuziki ndetse nk’umunyamakuru w’imyidagaduro, yavuze ko uburwayi bwatumye ajya kubagwa kw muganga azabuvugaho neza nyuma yo kongera kuva kwa muganga ndetse ngo azahita abatizwa ajye avuga ibyiza Imana yamukoreye.
Amakuru yatangiye kuvugwa nyuma y’uko ku wa 1 Mata 2024, Dj Brianne abagiwe mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe mu gace ka Muhabura (Muhabura Wing), aho abantu bavugaga ko yabazwe ku gifu. Icyakora yanze kugira byinshi abitangazaho, avuga ko azabitangaza nza amaze gukira.
Dj Brianne aganira na ISIMBI, yavuze ko iby’uburwayi bwe azabivugaho neza namara koroherwa. Ati “nzasubira kwa muganaga, nimbisoza bamaze kumbaga maze no koroherwa nzagaruka hano mbabwire ukuntu ibintu bimeze.”
Uyu uri mu bakunzwe mu kuvanga umuziki hano mu Rwanda, yakomeje avuga ko biteganyijwe ko ku wa 1 Gicurasi 2024, aribwo azongera kujya kwa muganga kugira ngo akorerwe ‘operation’ ya kabiri. Aganira n’iki kinyamakuru kandi yahakanye ibihuha bikomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko yaba yaragiye kwibagisha nyababyeyi, mu gihe abandi bavugaga ko agiye kwibagisha inda ngo igabanuke.
Dj Brianne yahise avuga ko namara kuva mu bitaro azahita abatizwa ubundi akajya avuga ibyiza Imana yamukoreye. Ati “Ndashaka kubatizwa. Ikintu cya mbere kinshishikaje si ukubatizwa ahubwo ni inyigisho nkamenya impamvu ngiye kubatizwa. Ndashaka kubatizwa ubundi nkavuga ibyiza Imana yankoreye.”
Uyu mukobwa uretse kuba akundwa kubera umwihariko afite mu kuvanga umuziki, hari n’abandi benshi bamukunda ndetse bakamufatiraho urugero nk’umwe mu bakobwa banyuze mu buzima bubi ariko kuri ubu akaba amaze kugira aho agera mu gihe hari igihe yagezemo nta cyizere cy’ubuzima bitewe n’ubuzima bushaririye yakuriyemo ari naho yakuye igitekerezo cyo gushinga umuryango yise ‘La Perle Foundation’ wita ku bana bari mu buzima bwo ku muhanda.