banner

Dj Brianne yanenzwe na benshi kubera amagambo yiswe ay’urukozasoni akoresha atuka umunyamakuru

Niba ukurikira imyidagaduro nyarwanda, amakimbirane amaze iminsi hagati ya Gateka Esther Brianne wamenyekanye nk’umuvangamiziki Dj Briane n’umunyamakuru DC Clement, akaba amakimbirane agaragaza ko harimo kunengana cyane ariko bagakunda kubicisha mu itangazamakuru aho abakurikira imyidagaduro nyarwanda bose babireba.

Aya makimbirane ajya gutangira wari umunsi umwe Dj Brianne yakoresheje live ku rukuta rwe rwa Instagram asanzwe akurikirwaho n’abantu benshi cyane we n’uwitwa Djihad bakavuga umunyamakuru Clement mu buryo butigeze bumushimisha nk’uko nawe yagiye abigaragaza mu biganiro yagiye akora avuga kubyo Dj Brianne ari kumuvugaho.

Muri icyo kiganiro, Dj Brianne yahamagaraga Dc Clement amazina atandukanye Atari aye kandi atashimisha uwayitwa, gusa byabaye nyuma y’uko hari hamaze gutangwa ibihembo bya RIMA maze Clement akabitangaho igitekerezo, ndetse byanabaye nyuma y’uko hari hamaze igihe hacicikana inkuru y’ibibazo biri hagati ya Coach Gaelle na The Ben, nabyo Clement yatanzeho ibitekerezo. Icyo gihe uyu munyamakuru Clement yavuze ko hari umuntu wo muri 1:55am entertainment baganiriye, Dj Briane aza kuvuga ko nta mukungugu uganira n’imvura.

Mu kiganiro Dc Clement yagiranye na MIE Empire, yagaragaje inyandiko zo kuri Instagram za Dj Briane ubwo yatumizaga live ngo bavuge kuri we, aho yanditse amwita amazina nka Nzustra, akavuga ko asa n’inyanya z’ibimene. Clement yavuze ati “ubundi kubera ko turi mu myidagaduro, ibi bitangira numvaga ari ibisanzwe kuko na twe mu gukora amakuru amakosa arakorwa, ariko iyo bibaye rimwe kabiri, haba habayeho kurengera.”

Clement yakomeje avuga ko kandi kuvuga ku byamamare ari ibisanzwe mu myidagaduro, atanga urugero k’ukuntu yigeze kuvuga kuri Bruce melody, na we akamusubiza avuga kubyo yamuvuzeho, ariko we akaba atarigeze anavuga kuri Dj Brianne, ahubwo Brianne yamuvuzeho ameze nk’uri kurwanirira Alliah cool yari yavuzeho mu bihembo bya RIMA.

Mu biganiro byose DJ Briane yakoze yagiye agaragaza imvugo zitari nziza nk’uko nabamukurikira cyane cyane mu biganiro byatambutse kuri youTube babimubwiye, aribwo Clement na we yaje kumukoraho ibiganiro byabaye nk’ibimusembuye, aho yamukozeho ikiganiro kivuga ko Briane akora ibijyanye n’ubutinganyi akanagendana nabo, ndetse anakora n’ibindi biganiro by’ahantu Brianne yagiye akira cyangwa aba ntibigende neza.

Inkuru Wasoma:  The Ben yasangije abakunzi be amashuho amugaragaza yahimbawe n’indirimbo nshya ya Bruce Melodie badacana uwaka

Mu bantu benshi banenze imvugo za Brianne, abenshi bahurije ku kuntu ahora mu itangazamakuru ari gusaba inkunga mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ariko akaba atabasha kwitwararika ngo acunge ururimi rwe kuko abantu baba bumva ibyo avuga bityo bigatuma bamukuraho amaboko. Uwitwa Truth win yagize ati “OMG, Brianne turagukunda ariko ibyo bitutsi bikuvamo ni hatari. Rwose bakujyane mu ingando wikosore. Tumenyereye Brianne uvuga ukuri dukunda ariko gutukana wapi ntibicamo. Ntimwari mukwiye no gutuka ababyeyi ba Clement. Niba haribyo mupfa nawe ntiyoroshye turabizi muba mukwiye guheza ibyo bitutsi hagati yanyu apana gutuka ababyeyi batari murayo manjwe yanyu. Ndumiwe gusa. It’s so sad kwumva ibintu bibavamo.”

Denise Kubwimana yagize ati “Mwembi ndabakunda pe, ibyo mukora byose ndabikurikirana, ariko muranyumije n’aya ma spese zanyu sinzi n’ukuntu mubyita, ni ukuvuga ko umuntu wese utemeranye namwe, muzagya muza mukamutukagura gutya, ni hatari, abantu baraza kubanga, kandi twese tukeneye abantu, ntacyo umuntu yakwigezaho wenyine. Nimurekeraho, mushake ukundi ukuntu mwakorana mwembi, kandi bikaryoha pe, kuberako Mwembi mufite igikundiro, n’impano yo kuvuga, bigafasha abantu, nanjye ndimo.”

Khloe Calala yagize ati “DJ Brianne arakabya rwose arajagaraye cyane kandi ahora ataka ngo arashaka ubufasha. Nukuri ubundi umuntu ushaka ubufasha bw’igihe cyose yakagombye kwifata neza n’abamutera inkunga bakabona ko ari inyangamugayo. Aratukana agakabya. ”Kagina Lambo yagize ati ” Ariko se uretse abanyarwanda twacuritswe ,ubundi Brianne yarera abana koko ,imbobo y’umugore irera ite? Ngo fondation Brianne, baransetsa abashyiramo funds!”

Bakomeje bavuga ko amakimbirane ashobora kubaho hagati y’abantu babiri, ariko nanone biba byiza iyo basabanye imbabazi aho kubijyana kuka rubanda. DC Clement yatangaje ko amakimbirane ye na Dj Briane atazongera kuyavugaho, ndetse na dj Briane yavuze ko atazongera kuvuga kuri Clement, gusa Dc Clement yavuze ko hari abanyamategeko bari hagati yabo mu buryo bw’ibiganiro.

https://www.youtube.com/watch?v=gbOAx56mbEU&t=2047s&ab_channel=Focuswayz

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved