Mutambuka Derrick [Dj Dizzo], umusore ufite ubuhanga mu kuvanga umuziki, ubwo yabaha mu bwongereza yaje kurwara, abaganga b’inzobere bamuha igihe ntarengwa azapfiraho bagendeye k’uko babona uburwayi bwe, aho yavuze ko abaganga bari bavuze ko azitaba Imana mu 2022.
Muri Mata 2021, mu gihe cya Covid-19, nibwo uyu musore yatangiye kumva uburibwe kunda. Mu mpera z’uwo mwaka, yakorewe isuzuma basanga yarafashwe na kanseri mu magufwa ari hejuru y’ikibuno, amwe ateye mu buryo bumeze nka Vola y’imodoka, icyo gihe yavugaga ko ‘‘Ubuzima bwanjye hano ku isi busa n’aho burangiriye aha.’’
Amaze kumenya ko ari hafi gupfa, yitabaje inshuti n’abavandimwe bamukusanyiriza amafaranga y’itike y’indege igaruka mu Rwanda, kuko ibyifuzo bye byari ugupfira mu gihugu cyamubyaye, u Rwanda. Kuri uyu wa Gatandatu Tariki 5 Kanama 2023, ubwo yari mu gitaramo cya Ally Soudy cyiswe ‘Ally Soudy&Friends show’ cyabereye muri Kigaki Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, Dj Dizzo yavuze ko ari ishimwe rikomeye kuri we kuba abashije kugera iki gihe agihumeka umwuka w’abazima, akaba agiye kongera kubo amahirwe yo kwizihiza isabukuru y’amavuko muri uku kwezi kwa Kanama.
Dj Dizzo abajijwe ibikomeza kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga abantu bibaza igihe azapfira, uyu musore yasubije Ally Soudy ko bimubabaza ariko kandi agakomeza gushima Imana ikomeje kumutiza ubuzima. Yagize ati “Biracyakomeza n’uyu munsi. Nonese sinkiriho? Iyo binyuzeho, cyangwa iyo mbimenye, uko nabyakira,… Birambabaza.”
Ally Soudy yabajije Dizzo niba ibimuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga bitaratumye ategura bimwe ubuzima buri imbere harimo no gushing urugo, Dj Dizzo asubiza ko ahubwo muri iyi minsi arimo kwitegura kwibaruka umwana w’imfura w’umuhungu uri hafi kuvuka.
Ibikorwa byo kuvanga imiziki, Dj Dizzo yabitangiye muri 2015 ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko, icyo gihe Dizzo utari ufite ibikoresho n’ubumenyi buhagije kuri uyu mwuga, byamusabye gushaka ibikoresho no kurangiza amashuri kugira ngo yinjire mu kibuga azi ibyo agiye gukora.
Uyu musore Dizzo, yabwiwe n’umushumba w’itorero, Prophet Sultan bahuriye muri iki gitaramo, ko abantu bagomba kwemera ko Imana yabapfiriye kandi ‘Yesu yaje kugira ngo abagweho ibyaha’ akomeza avuga ko ubuzima bwa Dizzo ari igitangaza. Yakomeje avuga ko kuba ubuzima bwa Dizzo bwariyongereye Atari uko abaganga bamubeshye, ahubwo ari ubushake bw’Imana, ati “Si uko Imana yabeshyaga, ahubwo iracyakora.” SOMA INDI NKURU BIJYANYE HANO
INYARWANDA