DJ Theo yitabye Imana aguye mu bitaro bya Masaka nyuma y’iminsi yari amaze arembye.
Mu gitondo cyo ku wa 21 Mutarama 2025 nibwo DJ Theo yitabye Imana nyuma y’amasaha make yari ashize agejejwe mu bitaro bya Masaka.
Umwe mu bari hafi y’uyu musore, yavuze ko nyuma yo kugera mu bitaro bya Masaka mu ijoro ryo ku wa 20 Mutarama 2025, yaje gusa n’uworohewe, agira n’umwanya wo kuganiriza uwari umurwaje gusa nyuma yongera kuremba.
DJ Theo wari umaze igihe arwariye mu bitaro bizwi nko kwa Kanimba, yaje kuhavanwa kuko amafaranga yo kumwitaho yari akomeje kuba menshi bityo hafatwa icyemezo cyo kumujyana mu bitaro bya Leta aho yakwivuriza ku bwisungane mu kwivuza.
Uretse kuba yaracurangiye abahanzi batandukanye akigisha benshi mu ba DJs bafite izina, DJ Theo yitabye Imana akorana na Ibisumizi Records ya Riderman.