Umuraperi DJ Unk wamamaye mu ndirimbo nka ‘Walk it out’ na ‘2Step’, yitabye Imana azize uburwayi nk’uko ibitangazamakuru bikomeye byose byo muri Leta Zunze Ubumwe bikomeje kubigarukaho.
Amakuru y’urupfu rw’uyu muraperi wubatse izina mu Mujyi wa Atlanta wo muri Leta ya Georgia yemejwe na Big Oomp Robinson wari usanzwe areberera inyungu ze binyuze muri sosiyete ye yitwa ‘Big oomp’ yari amaze imyaka igera kuri 25 bakorana.
Mu magambo yuzuye agahinda uyu mugabo yagize ati “Tubabajwe bikomeye no kubamenyesha inkuru y’urupfu rw’umunyabigwi mu muziki wo mu Mujyi wa Atlanta, Anthony Platt wamamaye nka DJ Unk.”
Sherkita Long-Platt umugore wa DJ Unk mu magambo ye, yagize ati “Nabuze umugabo wanjye abana babuze Se ubabyara. Ubuzima bwacu ntabwo buzigera buba kimwe! Ndagukunda by’iteka ryose Anthony.”
DJ Unk watangiye umuziki mu 1998, yaje kuba ikimenyabose mu 2006 ubwo yari amaze gusohora indirimbo ‘Walk it out’ yatumye buri wese wakurikiraga imiziki muri icyo gihe arushaho kumenya izina rye.
Nyuma y’iyi ndirimbo yamamaye cyane, yakurikijeho iyitwa ‘2 step’ yahise ishimangira izina rye mu mitima y’abakunzi ba Hip Hop muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.