Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, araza kwakira Cristiano Ronaldo kuri uyu wa Kabiri muri White House. Ni nyuma y’icyumweru kimwe uyu mukinnyi atangaje ko ashaka guhura n’uyu muyobozi bakaganira.

 

Ku wa Mbere ni bwo byatangajwe ko Ronaldo azasura Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’umwe mu bagize itsinda rizaherekeza Igikomangoma cya Arabie Saoudite, Mohammed Bin Salman, uzahura na Perezida Trump.

 

Ubwo yavugaga kuri uru ruzinduko, Trump yagize ati “Bizaba birenze guhura. Tuzaha icyubahiro Arabie Saoudite n’Igikomangoma.”

 

Ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, MS NOW, cyatangaje ko abayobozi batatu bo muri White House bemeje uruzinduko rwa Cristiano Ronado rugiye gukurikira urwa Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.

 

Ronaldo ni umwe mu bakinnyi bazitabira Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique, kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku wa 19 Nyakanga 2026.

 

Mu kiganiro aheruka kugirana na Piers Morgan, Ronaldo yavuze ko yifuza kuzahura na Trump ndetse nibiba bazaganira ku mahoro y’Isi kuko ari cyo kintu bahuriyeho.

 

Ati “Ni umwe mu bantu bashobora guhindura cyangwa gufasha Isi. Nanjye ni yo ntego yanjye ya mbere: Guhura na Trump tukaganira ku mahoro y’Isi.”

 

Yongeyeho ati “Niba watuma bishoboka, ni umuntu numva nshaka kwicarana na we.”

Ronaldo aheruka gukinira ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2014, mu gihe mu 2016 yahagaragaye nyuma yo gutwara Igikombe cy’u Burayi mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal.