banner

Donald Trump, umugabo w’udushya twinshi

Uyu mugabo ukunze kurangwa n’imvugo ishotorana, ipfobya kandi akavuga ikimuri ku mutima nta rutangira, amazina ye yose ni Donald John Trump. Ni umunyapolitike w’Umunyamerika, umucuruzi kabuhariwe, akaba icyamamare mu bikorwa by’itangazamakuru, na Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US) kuva mu 2017 – 2021; umwanya yongeye gutorerwa kuwa Kabiri 5 Ugushyingo 2024.

Trump yatorewe bwa mbere kuyobora US mu 2017 atsinze Umudemukarate Hillary Clinton, hanyuma aza gutsindwa n’Umudemukarate Joe Biden mu 2021, ariko uyu nawe yaje gukuramo ake karenge mu matora ya manda ya kabiri (2024), asimburwa na Kamala Harris birangira Trump aciye agahigo ko kongera gusubira muri White House nka Perezida wa 47.
Azarahirira inshingano ze asanzwe afitiye ubunararibonye bw’imyaka ine, ku itariki 20 Mutarama 2025.

Amavuko, amavuko n’amashuri

Donald John Trump yavutse ku itariki 14 Kamena 1946 muri New York City. Ni umwana wa kane ku babyeyi Fred Trump na Mary Anne MacLeod Trump. Amashuri abanza yayize kuri Kew-Forest School kugeza mu mwaka wa karindwi, amakuru ayiga kuri New York Military Academy, ishuri ryigenga ricumbikira abanyeshuri kuva mu wa munani kugeza mu mwaka wa 12, ahava mu 1964 yerekeza kuri kaminuza ya Fordham University.

Amashuri ya kaminuza yayakomereje mu kigo cy’amashuri cya Wharton School kiri muri Kaminuza ya Pennsylvania, ahavana impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri mu bumenyi mu by’ubukungu (Bachelor of Science in economics) muri Gicurasi 1968.

Udushya twa Trump

Mu 2015, uwunganira Trump mu mategeko (avoka), ngo yashyize iterabwoba ku bayobozi ba kaminuza n’amashuri makuru yizeho, ababwira ko azabajyana mu manza nibaramuka bashyize hanze amanota ye. Ibi byatangajwe n’ikinyamakuru The New York Times muri Kamena 2019, gisubiramo amagambo cyabwiwe na avoca wa Trump, Michael Cohen yemeza ko ibyo yabisabwe na Trump ubwe kugira ngo bitazamwangiriza isura kuko yari atangiye kwinjira muri politike.

Akiri mu mashuri makuru, Trump yasubitse amasomo inshuro enye mu gihe cy’intambara ya Vietnam. Mu 1966, ibizamini byo kwa muganga byagaragaje ko afite ubuzima buzira umuze bumwemerera kujya mu mirimo ya gisirikare, hanyuma muri Nyakanga 1968, abayobozi bemeza ko yujuje ibisabwa kugira ngo ajye ku rugamba hamwe n’abandi muri Vietnam.

Ntibyateye kabiri ariko; mu Kwakira 1968, Trump yaje gushyirwa mu cyiciro bita 1-Y, ikibazo cy’ubuzima gituma mu materanyirizo y’amagufa hazamo utugufa tworohereye tubabaza mu ngingo, hanyuma mu 1972 ashyirwa mu cyiciro cya 4-F, kitamwemerera kujya mu gisirikare, birangira atinjiye mu gisirikare burundu.

Umuryango

Abana bose Donald Trump yabyaranye na Melania Trump, Ivana Trump na Marla Maples - Uhereye kuri Ivanka na Donald Jr. Barron, Tiffany na Eric

Abana bose Donald Trump yabyaranye na Melania Trump, Ivana Trump na Marla Maples – Uhereye kuri Ivanka na Donald Jr. Barron, Tiffany na Eric

Mu 1977, Trump yashakanye na Vana Zelníčková, umunyamideri ukomoka muri Repubulika ya Czech, babyarana abana batatu: Donald Jr. (1977), Ivanka Trump (1981), na Eric Trump (1984), ariko baje gutandukana mu 1990 nyuma y’uko Vana avumbuye ko Trump yari amuharitse n’umukinnyi wa filimi witwa Marla Maples.

Inkuru Wasoma:  Ku nshuro ya kabiri America yasabye RD Congo ikintu gikomeye ku byerekeye itorwa rya Tshisekedi

Trump na Maples bashinze urugo mu 1993 ariko nawe batandukanye hashize imyaka itandatu, bafitanye umukobwa umwe witwa Tiffany Trump wavutse mu 1993.

Mu 2005, Trump yashatse umugore wa gatatu nawe w’umunyamideri ukomoka muri Slovenia witwa Melania Knauss bakiri kumwe kugeza ubu. Bafitanye umwana umwe w’umuhungu Barron Trump wavutse mu 2006.

Imibereho

Trump yemeza ko atigeze asoma ku nzoga zisembuye na rimwe kuva yabaho, habe no kunywa itabi cyangwa gukoresha ibindi biyobyabwenge ibyo ari byo byose. Ibi ndetse biri mu bucukumbuzi bwakozwe n’ikinyamakuru The Washington Post ku itariki 05 Gashyantare 2021.

Trump avuga ko ninjoro aryama igihe cy’amasaha ane kugera kuri atanu. Golf ni wo mukino w’ingenzi avuga ko umufasha kugorora umubiri nk’uko, ariko ngo ntabwo ajya azenguruka ikibuga cya Golf nk’uko abandi bakinnyi babigenza mbere yo gukina. Trump avuga ko gukora imyitozo y’umubiri ngo ari ukwinaniza, kuko umubiri awufata nka batiri (battery) ifite ingufu zigomba gukora icyo zagenewe, bityo gukora imyitozo kuri agasanga ari nka byabindi mu Kinyarwanda bavuga ngo ni ukumara amabuye.

Mu 2015, abamamazaga Trump bashyize hanze ibaruwa yanditswe na Harold Bornstein, umuganga wihariye wa Trump w’igihe kirekire wari ushinzwe umubiri we, ibaruwa yavugaga ko Trump aramutse abaye Perezida, ngo yaba ari we muntu ufite ubuzima buzira umuze wa mbere ugiye muri uwo mwanya.

Nyuma ariko (2018), uwo muganga yaje guhishura ko Trump ari we wamutegetse ibyo yandika muri iyo baruwa, ndetse ngo mu 2017 abashinzwe kurinda Trump batatu bagabye igitero mu biro by’uwo muganga bafatira impapuro zose ziriho amakuru arebana n’ubuzima bwa Trump.

Imitungo

Ikinyamakuru Business Daily cyemeza ko Donald Trump atunze akayabo ka miliyari $6.49 (amadolari), ariko mu minshi ishize ngo hagabanutseho miliyoni $45.9 zingana na 1.5% by’umutungo we wose.

Hagati aho ariko ikinyamakuru Bloomberg cyandika amakuru ku bikorwa by’ubucuruzi n’amasoko y’imigabane, kivuga ko kuzamuka kw’imari ya Trump mu mwaka kugeza ubu bihagaze neza, kuko biri kuri miliyari $3.4 billion, bihwanye na 110%.

Imitungo nyamukuru ya Donald Trump w’imyaka 78, iri mu kigo cyitwa DJT (Donald John Trump) US Equity. Ubutunzi bwe bushingiye ahanini ku butaka bukoreshwa mu mishinga itandukanye, irimo amacumbi, inganda n’ubucuruzi, kandi n’umutungo kamere uri mu butaka bwe ukabarwa mu mitungo ye bwite.

Donald Trump abarirwa mu baherwe b’ibigugu bafatiye runini urwego rw’ubukungu rwa USA.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved