Perezida Donald Trump yarahiriye mu nzu kubera ubukonje bwinshi, arahira afashe ku gitabo cya Bibiliya, imbere y’abanyacyubahiro batandukanye barimo abigeze kuyobora Amerika bakiriho, abayobozi b’amadini, ibyamamare bitandukanye, abo mu muryango we, n’abandi.
Mu ijambo ryo kurahirira gutangira izo nshingano nka Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, yavuze ko agiye kongera ingufu mu kubyaza umusaruro ibikomoka kuri peterori, no gushyigikira indi mishinga ituma Amerika yongera gusubirana umwanya wayo wo kuba igihugu cya mbere gikize kandi gikomeye ku isi.
Yagize ati, “ Tuzongera tube igihugu gikize, kandi zahabu dufite munsi y’iberenge byacu ni yo izabidufashamo . Tugiye gucukura, dukomeze ducukure nta guhagarara”.
Perezida Trump kandi yizeje ko azahita atangira guca imisoro ibihugu by’amahanga hagamijwe kugira ngo abaturage ba Amerika bagire ubukire.
Yagize ati, ” Nzahita ntangira byihutirwa kuvugurura ‘système’ y’ubucuruzi, mu rwego rwo kurinda imiryango n’abakozi b’Abanyamerika. Aho gusoresha abaturage bacu, tujya gukiza ibindi bihugu, ahubwo tuzashyiraho imisoro n’amahoro ya za gasutamo ku bihugu by’amahanga, tugamije kuzamura ubukire bw’abaturage bacu”.
Perezida Trump kandi yavuze ko hagiye kuvugurura amategeko n’urwego rw’ubutabera mu mijyi y’Amerika ndetse no bice by’icyaro.
Yagize ati, “tugiye kuvugurura urwego rw’ubutabera, bube ubutabera bukwiye kandi bubereye bose. Tuzavugurura amategeko n’amabwiriza mu mijyi yacu n’icyaro cyacu”.
Perezida Trump yavuze ko agiye kwirukana abimukira bose bari muri Amerika ariko badafite ibyangombwa bibemerera guturayo, kuko ubu ngo babarirwa mu mamiliyoni n’amamiliyoni, akavuga ko binjiye muri Amerika ari benshi benshi nk’ikiza kigabije Leta zunze ubumwe z’Amerika, bityo bakaba bagomba gusubizwa mu bihugu byabo baje baturukamo.
Yagize ati, “ Ngiye kwirukana za miliyoni na miliyoni z’abimukira bari muri Amerika kandi badafite ibyangombwa bibemerera kuhaba”.
Perezida Trump yavuze ko asinya amasezerano atandukanye ajyanye n’ibihe bidasanzwe ku mupaka wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika mu gice cy’Amajyepfo, aho zihana imbibe na Mexique. Kuko byakunze kugarukwaho ko ari wo winjiriraho abimukira benshi badafite ibyangombwa ndetse no muri manda iheruka ya Trump akaba yari yatangije gahunda yo kubaha urukuta rugabanya Amerika na Mexique.
Perezida Donald Trump kandi yagarutse ku biherutse kumubaho, ubwo yaraswaga, agakomereka ku gutwi, ari imbere y’imbaga y’abaturage yarimo agezaho imigabo n’imigambi ye, avuga ko Imana yamutabaye kubera impamvu.
Yagize ati, “Ubuzima bwanjye bwatabawe kubera impamvu. Natabawe n’Imana yacu ishaka ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zongera kubona gukomera zahoranye”.
Perezida Donald Trump yijeje ko ibihe byiza bishya bya Amerika bitangiye uyu munsi, kandi ko intego ye ari ukongera kugarurira abaturage ba Amerika icyizere, ubukire n’ibindi.
Yagize ati,” Igihe cyo gusubira inyuma kuri Amerika, kirarangiye…, intego mfite ni ukongera gutanga icyizere, ubukire, demokarasi n’ubwisanzure ku baturage bacu”.