Donald Trump witegura kurahirira kuyobona Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 20 Mutarama 2025, yatangaje ko kubera ikibazo cy’ubukonje bukabije bwitezwe mu cyumweru gitaha, azatambukiriza ijambo rye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, US Capitol, aho kuba hanze yayo nk’uko byari biteganyijwe.
Akarasisi n’indi myiyereko biteganyijwe kuri uyu munsi nabyo ntibizabera hanze, ahubwo bizabera mu nyubako ya Capital One Arena yakira abantu ibihumbi 20 iri mu bilometero 3,2 uvuye kuri US Capitol.
Ibirori byo kwishimira irahira rya Perezida biteganyijwe kuba inshuro eshatu, nabyo bizabera muri iyi nyubako.
Kubatazabasha kwinjira muri US Capitol ubwo Trump azaba ageza ijambo ku bitabiriye irahira rye, bashyiriweho uburyo bwo kumukurikira imbonankubonye muri Capital One Arena.
Trump yavuze ko ubwo azaba amaze kurahira, azahita asura iyi nyubako.
Ronald Reagan ni we perezida wa Amerika uheruka kurahirira imbere mu nyubako ya US Capitol mu 1985 nabwo kubera ubukonje bwinshi bwari buhari.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Truth, Trump yavuze ko adashaka “kubona abantu bakonja, cyangwa bahura n’ikindi kibazo mu buryo ubwo ari bwo bwose kubera ubukonje. Niba hari ibirori wifuza kuzamo uzaze wambaye neza kugira ngo wirinde ubukonje.”
Yongeyeho ati “Buri wese azaba atekanye kandi yishimye. Twese hamwe tuzafatanya kongera guhindura Amerika igihangange.”
Mu mateka ya Amerika, William Henry Harrison ni we watanze imbwirwaruhame ndende ku munsi w’irahira nka perezida mu 1841, n’ubwo hari hari ubukonje bwinshi cyane icyo gihe.
Nyuma byaje kumuviramo indwara y’umusonga yaje no kumuhitana nyuma y’ukwezi arahiye, bituma ubuyobozi bwe buba bugufi mu mateka ya Amerika.