Donald Trump witegura kurahirira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 20 Mutarama 2025, yatangaje ko uyu muhango nurangira azahura bwangu na Vladimir Putin w’u Burusiya kugira ngo baganire uko intambara yo muri Ukraine yahagarara.
Mu kiganiro n’umunyamakuru Rob Schmitt wa Newsmax, uyu munyapolitiki yanenze uburyo ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden bwagerageje gukemura ikibazo cya Ukraine, burimo inkunga z’ibikoresho bya gisirikare.
Trump yatangaje ko yakabaye yarakemuye ikibazo cya Ukraine mbere, ariko ko bitari gushoboka kuko agomba kubanza gusubira ku butegetsi bwa Amerika, asobanura ko mu gihe Putin yabyifuza, kitatinda gukemuka.
Yagize ati “Hari uburyo bumwe rukumbi kandi ni aha Putin. Ntabwo ntekereza ko yishimiye uko [intambara] iri kugenda kubera ko na we ntiyamugendekeye neza.”
Yakomeje ati “Ndabizi ko ashaka ko duhura kandi nshaka guhura na we bwangu. Nakabaye narabikoze kare ariko…ugomba kubanza kujya ku butegetsi.”
Intambara yo muri Ukraine yatangiye muri Gashyantare 2022, n’ubu irakomeje. Trump yagaragaje ko yabaye bitewe n’uburangare bwa Perezida Biden.
Perezida Biden we yagaragaje ko yashoboye kurinda Ukraine no gukumira intambara hagati ya Amerika n’u Burusiya, asobanura ko Ukraine ari igihugu cyigenga, gifite ahazaza heza.
Trump yigeze kuvuga ko binyuze mu biganiro yifuza ko byahuza Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine na Putin w’u Burusiya, azashobora guhagarika iyi ntambara mu masaha 24, gusa aba bakuru b’ibihugu bagaragaje ko batizera ko byashoboka.