Donald Trump yegukanye intsinzi mu matora ya perezida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Umukandida w’ishyaka rya Republican, Donald Trump, yatangaje intsinzi ye ku mukandida wa Democrats, Kamala Harris, nyuma yo kwemezwa ko yatsinze muri leta zikomeye zigira amajwi menshi mu matora ya perezida nka Pennsylvania, North Carolina, na Georgia.

Nta kintu kizankoma mu nkokora ku byo nabemereye, bantu banjye. Tuzagira Amerika itekanye, ikomeye, yateye imbere, ifite ijambo, kandi yisanzuye,” Trump yabivuze ubwo yagaragazaga imigabo n’imigambi afite ku gihugu.

Yongeyeho ati: “Ndashishikariza buri wese muri iki gihugu kwifatanya nanjye muri uru rugendo rwiza kandi rw’ukuri. Ubu ni bwo buryo bwo gusiga inyuma ibidutanya  byo mu myaka ine ishize. Ni igihe cyo kwihuza kandi tuzagerageza kubigeraho. Tugomba kugerageza. Kandi bizashoboka. Intsinzi izaduhuza.”

Trump yakomeje agira ati: “Ndashaka kubabwira ko ari ishema rikomeye kuri njye. Ndabashimira cyane kandi sinzabatererana. Ejo hazaza ha Amerika hazaba hiyubashye, hari impinduka zikomeye, ubukungu, umutekano kurushaho ndetse hafite imbaraga kuruta uko byahoze mbere.” Yasoje asaba umugisha wa “Imana ku baturage no kuri Amerika.”

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yavuze ko “yiteguye gukorana na Trump, nk’uko babigenje mu myaka ine ishize… mu bwubahane n’intego yo kugeza ku mahoro n’iterambere byinshi kurushaho”.

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu yashimiye Trump, avuga ko yakoze “intsinzi itazibagirana mu mateka”.

Chancellor wa Autriche, Karl Nehammer, yatangaje ko yishimiye gukomeza kunoza no gukomeza umubano wa transatlantike mu rwego rwo gukemura ibibazo mpuzamahanga dufatanyije.
 
Inkuru Wasoma:  Ababyeyi bakatiwe igifungo cy’imyaka myinshi kubera umwana wabo w’imyaka 15 warashe bagenzi be b'abanyeshuri

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved