banner

Donald Trump yiteguye kugirira uruzinduko i Moscow

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko yiteguye kuba yagirira uruzinduko i Moscow mu Burusiya, mu gihe cyose haboneka umuti w’intambara imaze igihe hagati y’iki gihugu na Ukraine.

Ni ingingo Trump yagarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru yahuriyemo na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wagiriye urizinduko i Washington.

Muri iki kiganiro, umunyamakuru yabajije Trump niba ateganya kugirira uruzinduko i Moscow.

Mu gusubiza, Trump yagize ati “Ibi byose nibirangira (intambara), kandi ntekereza ko bizarangira, birumvikana nzajyayo, kandi nawe (Vladimir Putin) azaza hano.”

Inkuru Wasoma:  Jenerali mu gisirikare cya Afurika y’Epfo yavuze ko kidashoboye

Kuva Trump yajya ku butegetsi, yinjiye mu biganiro n’u Burusiya agamije kureba uko intambara yo muri Ukraine imaze igihe yahagarara. Ni ibintu ubutegetsi bwa Joe Biden wamubanjirije butakozwaga, cyane ko bwari bushyigikiye ko Ukraine ikomeza kurwana.

Donald Trump yatangaje ko nta nkunga Amerika izongera guha Ukraine muri iyi ntambara, ndetse ashimangira ko igihugu cye kigomba gusubizwa amafaranga yose cyahaye ubutegetsi bwa Volodymyr Zelensky.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!