Dorcas wa Papi Clever yabumbiye hamwe urukundo we n’umugabo we berekwa n’abantu asobanura icyo Imana yabateganirije.

Haraburaigihe gito cyane Papi Clever na Dorcas bagataramana n’abakunzi babo mu gitaramo “Yavuze Yego Live Concert” ari na cyo cya mbere bagiye gukora kuva batangiye kuririmbana nk’itsinda. Iki gitaramo kizaba kuwa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2023, kibere muri Camp Kigali. Kuva saa cyenda z’amanywa, imiryango izaba ikinguye. Ni igitaramo bagiye gukora nyuma yo kuva i Burayi aho bakoreye ibitaramo mu bihugu binyuranye, berekwa urukundo rwinshi.

Yaba ku mbuga zabo nkoranyambaga, mu biganiro batumirwamo mu itangazamakuru, n’ahandi bahurira n’abakunzi babo, Papi Clever na Dorcas bagaragarizwa ko bakunzwe cyane. Ibi babikesha ibihangano byabo biryohera benshi n’uburyo bicisha bugufi mu buzima bwa buri munsi. Imibare ya Youtube igaragaza ko baza ku isonga mu baramyi bafite ibihangano byarebwe cyane mu mwaka wa 2022 mu Rwanda, ndetse bakaba baza muri batanu ba mbere mu bahanzi bose barebwe cyane mu Rwanda. Ibi bishimangira igikundiro bafite uyu munsi wa none.

Mu kiganiro na inyaRwanda dukesha iyi nkuru, Ingabire Dorcas wo mu itsinda rya Papi Clever & Dorcas, yabajijwe uko bakira urukundo bagaragarizwa n’abakunzi b’umuziki n’icyo bisobanuye ku muziki wabo, avuga ko bibaha umwenda wo kurinda umuhamagaro n’ubuhamya bwabo. Yagize ati “Urukundo twerekwa rutugaragariza ko Imana yatubikije ikibitsanyo gikomeye kandi ari umwenda wo kurinda umuhamagaro n’ubuhamya kugira ngo tutagaragarwaho umugayo bikaba inkomyi y’ubutumwa bwiza dutanga”.

Uyu mubyeyi w’abana babiri, yagize icyo asezeranya abakunzi b’umuziki wabo, ababwira ko nta na rimwe Papi Clever& Dorcas bazasubira inyuma kuko bashishikajwe no kugabura ibyo Imana ibaha. “Icyo tubizeza ni ukudasubira inyuma, duhora dushishikajwe no kubaha iby’Imana iduha mu buryo bwiza kandi bunoze”. Ku nshuro ya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora igitaramo bise “Yavuze Yego Live Concert” kizabera muri Camp Kigali kuwa 14 Mutarama 2023.

Inkuru Wasoma:  Hasobanuwe uko byagenze kugira ngo abakirisitu b'i Rubavu bagiye gusenga bafungirwe imiryango batahe badasenze

Kwinjira ni ubuntu, gusa hari na Invitation [ubutumire] zihabwa buri wese ufite umutima wo gushyigikira umurimo w’Imana aba baramyi bakora binyuze ku kuririmba. Papi Clever yabwiye inyaRwanda ko “Iyo aba ari ibishoboka ‘concert’ yose twakayigize ubuntu ku bwacu n’imitima yacu. Impamvu ni uko hari abantu benshi batabasha kubona amafaranga yo kwishyura ama concerts, ugasanga kandi nabo babikeneye pe”.

Yunzemo ati “Ariko kandi nta concert y’ubuntu ibaho, buriya haba hari abishyuye costs zose [ibikenwe byose], niyo mpamvu rero twatekereje gushyiraho ‘invitations’ ku bantu babona ubushobozi bwo gu supporting [gushyigikira] uyu murimo w’Imana kugira ngo dukore ibintu byiza kandi abantu bose bibonemo”.

Papi Clever yavuze ko mu gaseke k’uruhisho bafitemo “indirimbo nshya” n’ibindi bitandukanye bizanyura imitima y’abazitabira iki gitaramo cyabo. Ati “[Tubafitiye] indirimbo zisanzwe zacu n’izindi zo mu gitabo zitamenyerewe cyane ndetse n’Umuziki mwiza amajwi meza, ibintu biteguye neza”. Muri iki gitaramo cyatewe inkunga n’abarimo Rwanda Forensic Laboratory [RFL], Papi Clever na Dorcas bazaba bari kumwe na Ben &Chance, Prosper Nkomezi wamamaye mu ndirimbo “Amamara”, umutaramyi Josh Ishimwe, Hirwa Gilbert na Jonathan Nish.

Kwinjira ni ubuntu, gusa hari n’abazinjirira kuri ‘invitations’ [Ubutumire]. ‘Invitation’ yo mu myanya isanzwe ni 10, 000 Frw, muri VIP ni 30,000 Frw naho muri VVIP ni 50,000 Frw. Ubutumire buri kuboneka kuri ishema.rw cyangwa ukifashisha telefone yawe ukandikamo: *797*30#. Source: Inyarwanda.

Uwihayimana yikase igitsina nyuma yo gushaka gukora imibonano mpuzabitsina bikanga.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved