Bijya bibaho kenshi ko umufana akunda icyamamare runaka kugeza naho yifuza ko iyaba byashobokaga bagirana ubushuti burenze bakaba banashakana ariko abantu babyumva bakumva bitabaho. Ibi byamamare nyarwanda 5 ni ubuhamya bugenda bw’uko burya wamusitari nawe ukunda, “niba bataramutwaye ” nawe mwakundana!
UMURAMYI PAPI CLEVER: ni umwe mu bahanzi nyarwanda bashatse abafana babo aho nyine yashyingiranwe na Ingabire Dorcas wari umufane we cyane (babandi bakwisiga amarangi). Rimwe ari mukiganiro Dorcas akabazwa niba yari aziranye na Papi mbere y’uko batangira kujya mu rukundo, uyu mukobwa yagize ati “nari umufana urenze nanakwisiga amarangi ….nabonaga ari umuntu urenze uri iyo , ntaho twahurira.” Ikintu cyatumwe Dorcas afana papi cyane ngo ni uburyo uyu mugabo aririmba mu buryo burimo ubumana cyane.
Aba bombi ubundi bahuye ubwo bari mugihe cyo gutera isabukuru ya murumuana wa Papi witwa “Musinga wari usanzwe aziranye na Dorcas” bahurira mu itsinda rya WhatsApp buri wese abika nimero yundi atamuvugsihije , umunsi umwe barebana ama status ya WhatsApp bahera aho bavugana . Kubera umugambi w’Imana mugani wa Papi ibintu byabo byarihuse kuburyo baganiraga birekuye ndetse bitewe n’uko kuganira cyane kumubwira ko amukunda, papi ntago byamuruhije, aho mu ijoro rimwe bigeze kugira ikiganiro kirekire cyageze nka samunani z’ijoro maze bitewe nicyo kiganiro kiryoshye bari bagiranye Papi yanga kurara atabivuze.
RIDERMAN NA AGASARO NADIA: Ridermana na Nadia bamenyanye mu 2012 ariko baza gukundana mu 2014. Riderman yashatse Agasaro nyuma yo kumara imyaka itari mike mu rukundo n’umuhanzikazi mu njyana ya Dancehall Asinah. Aba bombi inkuru zo gutandukana kwabo zatunguye benshi aho nyuma yo gutandukana havuzwe amagambo menshi bamwe bati “Riderman ni umugome yaciye inyuma Asinah” n’ibindi byinshi, Ndetse by’umwihariko nka zimwe mu ndirimbo Asinah yakoze muri iyo minsi ugasanga hari izo benshi bumvise ko yibasiye Ridermana na Nadia, aho nk’urugero rwa hafi Asinah yigeze gukora FU challenge ya Kizz Danielle maze yumvikana avuga ati “ warambeshye , wambwiraga ko uriya mukobwa ari umufana wawe gusa naje kumenya ko yari ihabara ryawe wagize umugore.”
Nubwo Asinah yashinjije Ridermana kumuca inyuma, muminsi ishize uyu muraperi aherutse guhishura ko nubwo benshi batunguwe ubwo bamenyaga ibye na Nadia kuri we ngo ntiyatunguwe ndetse na Asinah ntiyatunguwe kuko yari abizi ko bamaze umwaka batandukanye ahubwo uyu muraperi yari yarahisemo kubigira ibanga.
RENE PATRIC NA TRACY AGASARO: Nubwo nta byinshi bizwi cyane ku rukundo rwaba bombi, Agasaro yigeze kubwira ikinyamakuru IGIHE ko yamenyanye na René Patrick ubwo yari amubonye mu materaniro yo kuramya no guhimbaza Imana, kuva ubwo agatangira kumufana cyane. Uyu munyamakuru yavuze ko ikintu cyatumye aba umufana cyane wa René Patrick ari uburyo akoresha iyo aramya Imana aho ngo abona aririmba Imana azi, yubashye kandi anarangamiye izina ry’uwo aramya.
Mu ijoro ryo ku wa 17 Nyakanga 2020, nibwo René Patrick yasabye Agasaro ukora kuri KC2, ko yamubera umugore. Uyu nawe atazuyaje yahise amubwira ’Yego’. Ni uko Tracy Yemerera uyu muramyi kuzamubera umufasha mu buzima basigaje ku Isi, mu buryo bugaragaza ibyishimo by’ikirenga byanatumye asuka amarira, amafoto na video byabo icyo gihe byarasakaye ku imbuga nkoranyambaga bishimirwa na benshi ariko nanone bitangaza benshi kuko bari barabigize ibanga ko bakundana. Tariki ya 4 ukuboza 2021 iyi couple yaje kurushinga ari nabwo noneho Rene yanahishuraga ko bakiri bato bigeze gukundana bakanabashyingira, icyogihe umuntu Rene yavuze ko yakwita nk’umuhanuzi yarabasezeranyije Tracy afite Imyaka 7 Rene we afite 13.
IGOR MABANO NA LAURA: Uyu muhanzi Igor Mabano nawe yashatse Laura wari umufana we ariko kuri aba bo, Igor yigeze kuvuga ko uyu mugore we yari asanzwe akunda indirimbo ze ariko atazi umuhanzi, nyuma yo kumenyana rero na Igor ngo abantu bababonanaga bajyaga bamubaza niba uwo muntu barikumwe amuzi undi kumbe ntamakuru afite nyuma nibwo yaje kumenya ko Igor nyine ari umuhanzi asanga indirimbo yewe yarazikundaga cyane ari umufana gusa ataramumenya cyangwa se ngo amubone.
Igor uvuga ko kuva kera yashakaga gukundana n’umuntu badahuje ibyo akora nyine ngo abe ari icyamamare, ari nayo mpamvu yahisemo Laura wari umuntu usanzwe , ni uko ibyurukundo rwabo babigira ibanga kugera no kumunsi bakora ubukwe. Bitewe n’ukuntu bitari byaravuzwe abantu benshi ntibabyemeye aho hari nababwiraga Igor ko yaba ari kubeshya ari gufata amashuhso y’indirimbo ariko nyuma byaje kugaragara ko koko yakoze ubukwe, ndetse aba bombi bamaze kwibaruka imfura .
TOM CLOSE NA TRICIA: Muyombo Thomas benshi bamenye nka Tomclose, nubwo Tom yahuye na Tricia biturutse kuri mubyara we bari baziranye akaba n’inshuti yabo bombi, aba bamaze kumenyana bakaba inshuti zaje no kujya mu rukundo nyine, Tricia yari asanzwe akunda ibihangano bya Tomclose ndetse no mukiganiro yigeze kugirana na IGIHE Kuya 30 November 2018 uyu mugore yahishuye ko asanzwe afana umugabo we mu bahanzi bose. Uyu bamenyanye muri za 2010, nyuma y’imyaka itari myinshi Tomclose yari amaze atangiye umuziki. Kuva bamenyana kugeza uyu munsi buri ndirimbo yose Tomclose ari gukoraho abanza kuyumvisha Tricia mbere yo kuyisohora bakayiganiraho. Source: Ibicu