Mu gihe muri Nyakanga uyu mwaka hateganyijwe amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, Itegeko rigenga amatora mu Rwanda rivuga ko hari abantu bashobora kwamburwa uburenganzira bwo gutora no gutorwa mu buryo budahoraho.
Muri abo bantu batemerewe gutora, harimo ufunzwe by’agateganyo mu buryo buteganywa n’amategeko y’imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, ufunzwe mu rwego rw’irangizagihano, ufite cyangwa ugaragaje uburwayi bwo mu mutwe cyangwa undi muntu uhungabanya umudendezo w’abaturage n’ahatorerwa.
Iyo haramutse hagaragaye ufite ibyo bibazo, iki gikorwa gikorerwa inyandikomvugo. Iyo kwamburwa uburenganzira bwo gutora bibaye mu gihe kiri hagati yo gutangiza ilisiti by’agateganyo n’umunsi w’itora, uwambuwe uburenganzira avanwa ku ilisiti y’itora hakurikijwe amabwiriza ya komisiyo y’igihugu y’Amatora.
Ibindi bishobora gutuma itora risubikwa
Itegeko rivuga ko “Iyo impapuro z’itora zirangiye, abatora bagihari, ibikorwa by’itora byakorwaga bihita bihagarikwa, bikamenyeshwa abadahari. Byongera gusubukurwa iyo impapuro z’itora zibonetse kandi bikandikwa mu nyandikomvugo.”
Biteganyijwe ko muri Nyakanga tariki ya 14 n’iya 15 ku Banyarwanda baba mu mahanga, abantu bagera kuri miliyoni 9.5 barimo miliyoni ebyiri bashya bagize imyaka 18 ibemerera gutora, nibo bazatora Abadepite na Perezida wa Repubulika. Ni mu gihe Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, ivuga ko ibyavuye mu matora bya burundu bizatangazwa tariki 27 z’uko kwezi muri uyu mwaka.