Dore abasitari nyarwanda utari uzi ko bagerageje kwiyahura bikanga kubera indwara ya depression.

Hari abasitari nyarwanda kandi bazwi bahuye n’ubuzima bugoye bukabatera guta umutwe bikagera ku rwego rwo kugira depression byatumye bashaka kubyivugira nk’uko bagiye babitangaza ariko bikanga ko ubuzima bubavamo, kuri ubu bamwe bakaba ari bamwe bahumuriza abanyarwanda n’abandi babakurikira binyuze mu bikorwa bakora byabo bya buri munsi. Muri iyi nkuru IMIRASIRE TV twabateguriye kubagezaho abasitari nyarwanda 9 bagerageje kwiyahura kubera depression ariko bikanga.

TURAHIRWA MOSES (MOSHIONS): uyu musore ari mu bantu bavuzwe cyane kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2023, kubera amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga y’umuntu uri gukorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo mugenzi we byavuzwe ko ari aye, ariko we agatangaza ko ari umuntu utari we ahubwo ari filime bari barimo gukora, amashusho akaba atarasohotse mu gihe nyacyo ubwo yari mu butariyani.

Moses abazwa n’umunyamakuru niba yaragerageje kwiyahura yatangaje mu ijwi rye avuga ati “ nariyahuye ahubwo, nariyahuye ndapfa ndazuka.” Intandaro yo kwiyahura kwa Moses yaturutse ku kuba ubwo yari yaragiye kwiga mu butariyani yarafashwe n’abagabo babiri kungufu bakamukorera ibya mfura mbi, aho babanje no kumutera ibishinge, kuri ubu amashusho yakwirakwiye Moses akaba yaratangaje ko ari filime mbarankuru y’ubuzima bwe bwite ashaka gutangaza.

MISS UWASE RAISSA VANESSA: uyu mukobwa ni igisonga cya mbere cya miss Rwanda wa 2015, ni umwe mu bantu bagerageje kwiyahura kuwa 08 nzeri 2020, aho inshuti z’uyu mukobwa zatunguwe no kubona ubutumwa kuri whatsapp buvuga ko ubwo yageragezaga kwiyahura, mama we ndetse n’umuvandimwe we aribo bamufashije ubwo byabaga kuburyo iyo bitaba byo kuri ubu aba yaravuye mu buzima.

Mu kiganiro uyu mukobwa yigeze kugirana n’ikinyamakuru ISIMBI TV yatangaje ko yagerageje kwiyahura kubera uburwayi yari afite bwo guhindagurika mu mutwe, aho ushobora kuba wishimye igice kimwe ikindi ubabaye akaba ariyo yabaye intandaro ya depression yagize, mu gihe abahafi ye bavugaga ko ashobora kuba yariyahuye kubera ko yagerageje gushaka gusubirana n’uwahoze ari umukunzi we Kaballah ariko bikanga, gusa uyu mu miss we yatangaje ko ahubwo muri icyo gihe ibyishimo yari afite yabikeshaga uyu mukunzi we baje nyuma gutandukana ku neza bakaba inshuti zisanzwe.

NIYO BOSCO: yavutse ari umwana umeze nkabandi nta kibazo afite, ariko ku myaka ibiri aza kurwara indwara yakurijeho gutuma aza guhuma amaso kuburyo atongeye kureba, ibi byatumye yiyanga cyane ariko nanone agaterwa umurindi no kuba yarabanaga n’abantu bamuha impamvu zo kwiyanga kuko batamukundaga cyangwa se ngo bamushyigikire uko ari, byatumaga ashaka kwiyahura kenshi kuko yabigerageje inshuro 6 zose byanga.

Inkuru Wasoma:  Abagore nibo bisabira gukubitwa, ubwoko bwa Hamar.

Mumagambo ya yagize ati “ nagerageje kwiyahura inshuro esheshatu, hari n’ubwo nagiye hejuru y’umukingo w’iwacu Manuka hasi ibitaka birandengera ariko nza kuvamo ndi muzima, nibwo namenye ko Imana imfiteho imigambi.” Uyu musore yatangaje ko akimara gukora indirimbo nkeya akabona abantu baramukunze byamuhaye icyizere kuburyo kuri ubu atakongera gutekereza icyitwa kwiyahura, ahubwo ashimishwa no kuba kuba afite ubumuga bwo kutabona hari abamureberaho nk’urugero.

ALINE GAHONGAYIRE: amenyerewe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana ndetse n’ibikorwa byo gufasha, gusa nubwo atavuga impamvu yagerageje kwiyahura ariko mu kiganiro yigeze gukorana na ISIMBI TV yatangaje ko yanyuze muri byinshi kuburyo byamuteye gushaka kwiyahura ndetse akanabigerageza, ariko nyuma agatangira kugira inama abantu ko igihe bifuje kubigerageza (kwiyahura) babanza kubitekerezaho neza.

NSENGIYUMVA EMMY: ni umunyamakuru ukorera igitangazamakuru IGIHE, akaba nawe yarifuje kwiyahura kubera ibizazane by’ubuzima yaciyemo, aho papa we yazize jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, nyuma na mama we akaza kwitaba Imana ibyo bikamubuza amahirwe yo kubana n’umuryango we.

Mu kiganiro yigeze kugirana na Gerard Mbabazi yatangaje ko ubu buzima bw’igikomere bwatumye yifuza kwiyahura ariko akifuza urupfu rwo kugongwa n’imodoka, yagize ati “ narifuzaga ngo nk’agatax kakaza kakangonga na celebra, mbese numvaga gupfa byanshimisha cyane.” Ariko kuri ubu ni umunyamakuru ufite izina rikomeye mu myidagaduro hano mu Rwanda.

DJ BRIANE: yamenyekanye cyane mu kuvanga umuziki, nawe yifuje kwiyahura kenshi cyane byose biturutse ku kuba yararezwe na mukase, akamureresha inkoni kuburyo yifuzaga ikintu cyamukuru mu buzima, aho yaje kwigira n’inama yo gukoresha umuti wica imbeba.

NIZEYIMANA DIDIER(MUCHOMA): iyo uvuze mayibobo Muchoma aza muri ayo mazina, kuko we yanabukoreye hanze y’u Rwanda nko muri Kenya na Uganda, byose bitewe n’ubuzima bubi yabayemo kuva akiri umwana n’umuryango waramwanze ugahora umubwira ko ntacyo azimarira, ndetse bakanamwima ubufasha kandi babufite, gusa nyuma yaje kujya muri America ari naho atuye ubu ngubu afatisha ubuzima.

PASITERI MUTESI: yatangarije ISIMBI TV ko ubwo yakundaga umugabo utamukunda, byaje kumucanga akumva atabaho atamufite, aribwo yaje gufata ikinini cy’imbeba akiyahura, ati “ naje gufata ikinini cy’imbeba ndakinywa ariko Uhoraho akinga akaboko kugira ngo nzabibwire bose.”

CLARA UWINEZA: ni umunyamakuru wa RBA nawe wagerageje kwiyahura kubera ubuzima bugoye yanyuzemo ndetse n’izindi mbogamizi yahuye nazo mu buzima, ariko kuri ubu akaba abitangamo ubuhamya kuko ntago urupfu rwaje kumutwara nyine.

Abakobwa n’abagore bagaragaje zimwe mu mpamvu nkuru Bambara amajipo magufi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved