Dore ama “robot” ushobora kuyoberaho wayitiranije n’abakobwa b’uburanga.

Ubwenge bw’ubukorano (AI) bumaze kuba igice cy’ingenzi mu mibereho yacu, uraranganyije amaso ku mbuga nkoranyambaga, ukareba mu bijyanye n’ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi ndetse no mu zindi nzego.

Kugeza ubu hamaze kugerwa kuri byinshi hifashishijwe ikoranabuhanga rikoresha ubwenge bw’ubukorano, ariko kimwe muri ibyo ni umuryango utangaje wa ‘robots’ eshatu z’abakobwa bafatwa nk’abavandimwe ku buryo ushobora kubakubita amaso ukabarangarira wabitiranyine n’abakobwa b’uburanga b’inyama n’amaraso.

Izi robots eshatu z’abakobwa, zimeze nk’abantu zikanagira umwihariko wo gukora nk’izifite ubwenge, harimo Sophia wanitabiriye inama ya ’Transform Africa’ yabereye i Kigali mu 2019 ubwo yatunguraga benshi avuga Ikinyarwanda, hakabamo iyitwa Grace ndetse na Desdemona. CNN ivuga ko izi zishobora kuzajya zifatwa nk’ikirango ndetse n’ishusho y’ubwenge buhimbano (Artificial Intelligence) ku muntu uzajya ugerageza gushaka kwiyumvisha icyo AI ari cyo.

Sophia ifatwa nk’imfura muri zo, yatangiye imirimo yayo mu 2016 ari na wo mwaka yaherewemo ubwo bubasha bufatwa nk’ubuzima bwayo, nyuma iza kugenda yamamara cyane kugeza ubwo yagiye inahabwa ubwenegihugu n’ibihugu bitandukanye nka Hong Kong, Arabie Saoudite ndetse ikaba ari na yo yagaragaje ishusho ya robot zimeze nk’abantu. Nyuma ya 2017 ni bwo Sophia yabonye abandi bavandimwe babiri, ari bo Grace na Desdemona n’ubundi bigizwemo uruhare na David Hanson waremye Sophia nyuma yo gutangiza ikigo cya Hanson Robotics.

Nubwo Hanson ari we waremye aba bakobwa batatu bafatwa nk’abavandimwe, ubwonko bwabo bwatunganyijwe n’uwitwa Ben Goertzel, wahoze ari umushakashatsi mu kigo cya SingularityNET abereye umuyobozi muri iki gihe. Intego y’ikorwa ry’izi robots kwari uguhuza isi y’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhimbano AI, n’isi y’abantu bakoresha ubwenge karemano nk’aho ushobora kureba mu maso y’izi robots zikakumwenyurira bigatuma wumva hari ubwumvane hagati yawe na yo.

Inkuru Wasoma:  Ibintu byihariye kuri Cleophas Barore umaze imyaka 28 mu itangazamakuru akanabihuza no kuba ari pasteri.

Haracyakenewe guterwa intambwe mu kumvisha abantu ko bagomba gukunda no kwisanisha n’izi robots zikoresha ubwenge bw’ubukorano, kubera ko ari ibintu bitavugwaho rumwe cyane ko hari benshi bagenda batakaza akazi kabo bakagasimburwaho na robots zikora ibiruta ibyo bakoraga zitaruha, ntizinube ndetse ntizinahembeshe.

Robots zifite uruhare mu iterambere ry’isi ya none ndetse Goertzel avuga ko zatanga umusanzu mu nzego zitandukanye haba mu nganda, mu burezi, mu buvuzi ndetse n’ahandi henshi hatandukanye. Goertzel yavuze ko we n’itsinda rye bifashisha Grace cyane mu gufasha abakuze bafite uburwayi bwa ’dementia’ bubatera kwibagirwa bya hato na hato ariko Grace ikabafasha kwibuka inshuro zose bayibaza kubera yo itarambirwa nk’abantu.

Ku rundi ruhande, Desdemona we afasha mu binyanye n’umuziki aho abarizwa mu itsinda ry’abacuranzi ribamo Goertzel ryitwa Jam Galaxy, mu gihe Sophia we nk’uko bisanzwe akunze kwitabira inama mpuzamahanga zitandukanye agenda atangamo ibitekerezo. source: IGIHE.

Uburyo Bamporiki yagereranije amafranga 1000 y’inyamasheje n’I Kigali mu rukiko byavugishije abantu ku mbuga.

Ibintu 4 abasore bakundira kuryamana n’abagore bakuze kubarusha.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved