Ingabo Z’uburundi ni zimwe muzimaze iminsi zirwanira kubutaka bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo zifasha FARDC hamwe na Wazalendo murugamba rwo guhashya M23,
Ese nawe waba wibaza ibihembo bihabwa ingabo z’U Burundi kuburyo bamwe bapfa bagahita babasimbuza abandi inshuro 10?
Mubigaragara ingabo z’U Burundi zari zarahawe gukambika muduce turimo ibirombe by’amabuye y’agaciro nka motivation ariko kandi hejuru y’ibyo hari umushahara zigenerwa bikaba byamenyekanye ko leta iwufitemo inyungu ihanitse,
Amakuru tumaze kwakira nkuko tubikesha Radio Okapi ubwo yaganiraga na bamwe mubarwanyi b’U Burundi batawe muri yombi aravuga ko buri musirikare w’U Burundi yemererwaga umushahara w’ibihumbi 5,000$ kunkunga y’ibihugu by’iburayi ,nyamara ayabageragaho akaba ari 100$ asigaye yose akajya mumifuka y’abayobozi babo,
Ibi byavugishije abaturage benshi b’U Burundi bamwe batangira gusaba Ndayishimiye Evariste ko yagarura abasirikare 3,500 amaze iminsi 3 yohereje, iyi kandi ishobora kuba ari nayo mpamvu abasirikare barenga 100 b’Abarundi bamaze guhunga batarwanye mu mujyi wa Bukavu aho bivugwa ko bahunze M23 itarabageraho.