Dore amagambo akakaye ari kubwirwa Apotre Mutabazi kubera ideni

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 21 nzeri nibwo hamenyekanye inkuru y’umugabo witwa Mukeshimana wakodesheje inzu apotre Mutabazi ariko akaba atamwishyura yewe akaba yaranamubuze, kugeza aho yitabaje n’ubuyobozi ariko akanga kugaragara ahubwo akabwira abayobozi ko nibaramuka bayifunguye bazamwishyura iby’ikirenga.

Uwakodesheje Apotre Mutabazi inzu aratabaza kubw’igihe kinini Mutabazi amaze atishyura.

Aya makuru abantu babaye nk’abayasamira hejuru cyane, dore ko bari bameze nk’abategereje ikintu bazategeraho Mutabazi nk’ikosa maze bakamubwira, aribwo kuva yamenyekana buri kintu cyose arimo gutangaza ku mbuga nkoranyambaga ze cyane cyane nka twitter bari guhita bamusubiza bamwibutsa ideni.

Ubwo urubanza rwa Bamporiki Edouard rwarangiraga, Mutabazi yatangaje ku rukuta rwe rwa twitter ko yari ahari mu rukiko ariko akaba atanyuzwe n’ingingo zavuzweho, anavuga ko hari ingingo zirengagijwe n’abacamanza zo kubarura bakamenya ahantu miriyari ya Bamporiki yaba yaravuye, gusa mu bitekerezo byatanzwe mu hatangirwa ibitekerezo kuri twitter babaye nk’abamusamira hejuru bose bamubwira ijambo rimwe “ideni”.

Amwe mu magambo yabwiwe Mutabazi, uwitwa Eline Ihorindengera yagize ati” harya uyu ntibamubuze ngo afungure inzu y’abandi?” Kavukire ati” ariko ushobora kuba uri muri deal kuko usa nk’uri gusibanganya ibimenyetso.” Fabrice MUKUNZI ati” isi ntisakaye mr Mutabazi, sigaho kumwifuriza kuremererwa n’itegeko kuko nawe nabonye hari umuturage wagushoyeho amakuru kandi aho umugabo aguye urenzaho utwatsi.” 

Inkuru Wasoma:  Umugore uvugwaho imyitwarire idahwitse basanze iwe hapfiriye umuntu

Bakomeje bamubwira amagambo menshi ariko amwibutsa ko afite inzu atarishyura, ndetse hari n’abagiye bamwoherereza amafoto ndetse na video y’umunyamakuru wakoze iyo nkuru ari kuri iyo nzu byitwa ko ariyo Mutabazi yakodesheje ntiyishyure, abandi bakamuserereza kubw’ibyo umunyamakuru yatangaje ko urebeye inyuma y’iyo nzu birimo imbere aribyo matela, inkweto nkeya, umukeka ndetse n’isume.

Ni mu gihe uyu Mutabazi we yivugira ko mu buzima busanzwe ari umuhanga cyane afite IQ nini kurusha abo ajya yigereranya nabo cyane cyane abasa n’aho bahanganye nabo kuri youtube, ndetse ibitekerezo bye bikaba ari ibyo guhindura u Rwanda ndetse na Afurika mu bijyanye cyane cyane n’ubukungu.

Uwiga muri mount Kenya bamubwiye ko polisi iri gusaka abafite amafranga, bamucucura twose asigarana isabune.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved