Dore amasezerano abahungu bakunda guha abakobwa ariko bakabikora Atari uko babikunda| birababangamira cyane.

Abahungu benshi bakunda gusezeranya abakobwa ariko nyuma bakicuza kubera ko baba babona batazashobora kugumya kubikora. Uzi ayo masezerano ayo ariyo? Twabateguriye hano ibintu abahungu bakunda gusezeranya abakobwa kugira ngo babashimishe ariko rwose bakabikora bitabarimo batanabikunda.

1 KO AZAJYA AMWANDIKIRA AGIYE KURYAMA

Kwifuriza umuntu ijoro ryiza ni igice kimwe n’ubundi cy’insuhuzanyo ya buri munsi ariko abahungu benshi ntago bakunda kubyizirikaho. Ku mukobwa birashoboka ko gabanyiriza umuhungu umutwaro wo kukubwira ijoro ryiza buri munsi mu bundi buryo aho kumusaba isezerano ryo kujya abikora.

2 KO AZAJYA AMUHAMAGARA BYIBURA RIMWE KU MUNSI

Buriya abahungu bifitemo kamere yo guhamagara igihe gusa bagiye kuvuga ikiganiro gikakaye, ntago ari ibintu bibarimo guhamagara buri munsi kugira ngo bamenye uko ibintu bimeze cyangwa se uko umuntu ameze bya buri gihe. Mukobwa ni ibintu bisanzwe ko wakenera kuvugana n’umukunzi wawe buri munsi ariko utabigize inshingano ze.

3 KO YACIKA KU GUSOHOKANA N’INSHUTI ZE Z’ABAHUNGU CYANGWA GUFATA AGACUPA

Buriya nta kintu kibangamira abasore nko kumva umukunzi we amubujije cyangwa se akamushyiriraho imbago z’uburyo agendana n’inshuti ze z’abahungu gusangira. Aho kubuza umuhungu mukunda nk’icyo kintu, ahubwo wamuha igitekerezo wenda umubwira ko yajya asohoka nka rimwe mu cyumweru mu buryo bwo kwivura stress, iyo ubikoze gutyo nibwo ushobora kumu controra kuri icyo kintu.

4 KO ATAGOMBA KWANDIKIRA, GUHAMAGARA CYANGWA SE KUGIRANA UBUSHUTI N’ABANDI BAKOBWA

Abahungu babangamirwa cyane no kubabuza kugirana umubano n’abandi bakobwa, noneho bakabyanga cyane n’ubundi iyo nta mugambi bari bafite wo kuguca inyuma. Mukobwa iki kintu ugomba kucyitondera, kubera ko ahubwo gishobora gutuma umukunzi wawe agirana umubano n’abandi bakobwa kubera ko wabivuze.

5 KO UMUBANO WABO AGOMBA KUWUGIRA IBANGA

Inkuru Wasoma:  Menya byinshi ku mukobwa wahowe urukundo agashyingurwa ari muzima! yafunzwe imyaka 25 mu nzu

Abahungu benshi iki kintu gikunda kubacanga cyane. Bityo mukobwa niba ufite impamvu zishobora koko gutuma umubano wanyu ugomba kuba ibanga( nk’akazi n’ibindi) ugomba kubimubwira neza kugira ngo atazashidikanya ku rukundo rwanyu nyuma ugasanga bibyaye ibindi bintu.

6 KO NTAWE UGOMBA KUBAZA UNDI KU RUKUNDO RWABO RW’AHAHISE

Aha umuhungu ashobora kubifata nabi, atekereza ko wenda nko mu rukundo rwawe rwashize ari wowe utari umwizerwa igihe umubwiye ko mutagomba kubazanya ku hahise hanyu. Ubwo rero niba udashaka ko umukunzi wawe abitekerezaho cyane cyangwa akabyinjiramo, iki kintu cy’ahahise hanyu ugomba kucyirinda.

7 KO ATAGOMBA KWIHITIRAMO IBYO KWAMBARA AHUBWO UMUKOBWA AKABA ARIWE UZAJYA UMUHITIRAMO

Abahungu benshi barabangamirwa cyane, kuko babifata nkaho ari ubundi buryo bwo kubabwira ko imyambarire igezweho baba batayizi. Niba ushaka ko umuhungu mukundana azajya yambara neza, ushobora kubitangira umeze nk’umuha inama. Nk’urugero ugafata nk’ikinyamakuru kirimo iby’imyambarire ukamubwira uti”reka dusome imyambarire igezweho turebe cheri!”.

8 KO AGOMBA GUTEGURA SURPRISE ZO KUMUTUNGURA KURI ANNIVERSAIRE YE BURI MWAKA

Abahungu birabagora cyane kumva ko bagomba gutegura ama surprise y’abakunzi babo. Ntukitege ko umuhungu mukundana azagukorera kugutungura kuri anniversaire yawe, ahubwo byibura ushobora kumubwira ko byagushimisha aramutse abigizemo uruhare mu kuyitegura, mu bundi buryo. Aho yabikora yumva ko Atari nk’itegeko cyangwa inshingano kubikora byanga byakunda.

9 KO BAGOMBA KUZIGAMANA AMAFRANGA

Abahungu barabyanga bakanabangamirwa cyane iyo ubabwiye ko mugomba gutangira kubika hamwe amafranga, kuko uwatanze igitekerezo yaravuze ati” ese kuba dukundana biba bivuze ko ngomba guhita mbifata nk’aho tuzabana?”. Rero mukobwa mu gihe Atari ikintu mwapanze mugomba kugura, nibyiza kubika amafranga ku giti cyawe.

https://www.imirasiretv.com/dore-impamvu-umukobwa-atajya-akwandikira-mbere-ariko-wamwandikira-agahita-agusubiza/

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved