Dore amayeri mashya abakobwa badukanye mu gukura ibyinyo abagabo.

Muri iyi minsi bigezweho cyane kumva abagabo barimo gutaka bavuga ko abakobwa babariye amafranga bimwe byitwa “gukura ibyinyo”. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho amayeri mashya abakobwa basigaye bakoresha bakura ibyinyo abagabp babarye utwabo.

1 MFITE UMUSHINGA NSHAKA KO UMFASHAMO NZAKWISHYURA

Hari abakobwa babeshya abo bakundana ko hari imishinga mishya babonye yo kubinjiriza amafranga mu rwego rwo gushaka icyo gukora, noneho bakaka ubufasha abakunzi babo ngo babibafashemo, ahanini abakobwa banababwira ko bazayabishyura buhoro buhoro uko umushinga uri gutera imbere, bikarangira nyuma bababwiye ko bahombye amafranga akagenda uko.

2 MFITE IBIRORI BY’AMASABUKURU ATANDUKANYE MURI IKI GIHE

Abakobwa benshi bakunda kubeshya abahungu ko bafite ibirori by’amasabukuru runaka atandukanye,kugira ngo abahungu babatere inkunga muri ibyo birori, ahanini abahungu babikora bashaka gushimisha abakunzi babo mu buryo bw’urukundo, ariko bene aba bakobwa babibwira abahungu babatunguye, kugira ngo abahungu batahagera bagasanga ibyo bintu bitigeze biba.

3 NDARWAYE NABUZE UKO NAJYA KWA MUGANGA

Hari abakobwa babeshya abakunzi babo ko barwaye, bakanarenzaho bababwira ko barwaye indwara nabo batazi iyo ariyo, icyo gihe umuhungu ahita amuha amafranga yo kujya kwivuza kandi atarwaye, ayo ngayo nayo umukobwa akaba arayariye da!

4 NJYE NTAGO UNYITAHO TUGIYE GUTANDUKANA

Hari abakobwa bazana urwitwazo ku basore babashozaho intambara bababwira ko nta kintu babakorera kizima mu buzima bwabo bityo bagiye gutandukana, icyo gihe nta kindi umukobwa aba ashaka kuvuga uretse kuba ngo umusore atamwitaho muburyo bw’amafranga. Rero usanga hari abasore bamwe na bamwe bahita barekura akayabo k’amafranga kugira ngo bakomeze bubake urukundo rwabo rukomere.

Inkuru Wasoma:  Umukobwa mukundana niba afite ibi bimenyetso aragukunda nta buryarya.

5 NATAKAJE TELEPHONE YANJYE SINDI KUMURONGO

Hari abakobwa benshi Babura uko bakura amafranga ku bakunzi babo maze bagatira telephone bagahamagara abakunzi babo ko phone zabo bazitaye bityo badafite iyo gukoresha. Wa muhungu uri mu rukundo rero kuko amukunda nta kindi akora ahita amuha amafranga ngo agure telephone akomeze agume ku murongo, ayo nayo agenda uko kuko nyuma wa mukobwa aza kubabwira ko yageze aho akayibona ya yindi yari yatakaje.

6 NABUZE AMAFRANGA YO KWISHYURA INZU BAGIYE KUNSOHORA

Hari abakobwa bikodeshereza amazu yo kubamo, babwira abakunzi babo ko amafranga yo kwishyura yayabuze kandi igihe cyageze bityo bagiye kubirukana munzu. Bene abo bakobwa iyo bimaze kuba akamenyero ko kwaka amafranga, usanga ahanini banakunda kwaka amafranga n’igihe cyo kwishyura kitaragera ayo nayo akayabona mu buryo butamuruhije.

7 NDATWITE WANTEYE INDA

Abakobwa bakura ibyinyo bakunze kubwira abahungu ko babateye inda bityo bakeneye kujya kwa muganga ndetse no kugura ibyo kwifashisha kugira ngo umwana atwite na we batangire kubaho neza. Akenshi kuko umukobwa amara amezi menshi atwite, umusore ashobora kwizera ko aribyo ahanini byamara nk’amezi 5 cyangwa 6 umukobwa akazamubwira ko inda yavuyemo. Muri icyo gihe abasore badashaka kuzirengera ingaruka zibyo bakoze bakunze no kugira inama abo bakobwa ko bakuramo inda, maze bakabaha amafranga yo kuzikuramo kandi batanatwite, ayo bakayarya muri ubwo buryo.

Ibimenyetso bigaragaza ko umukunzi wawe ashaka ko muryamana| niba umukunzi wawe umubonaho ibi bintu nta kabuza arashaka kuryamana nawe

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved