Dore amazina abasore baho bari kwita udukingirizo bagiye kutugura kugira ngo batabatahura.

Bamwe mu basore bo mu murenge wa Mukura ho mu karere ka Huye, baracyaterwa ipfunwe no kujya kugura udukingirizo, gusa ariko abamaze kwisobanukirwa no gutinyuka gakeya, bajya ku iduka bakabwira umucuruzi ko bashaka mituelle, agakoresho cyangwa se musayidizi maze umucuruzi agahita amenya icyo agomba gutanga.

Aba basore babwiye itangazamakuru ko iyo bagiye nko mu iduka kugura udukingirizo bagasangayo abantu bazi cyangwa se babazi, bahita bisubirira mu rugo bakaza kugaruka nyuma. Umwe yagize ati” iyo ngeze kuri butiki nkasangayo nka bene wacu, ntago navuga ngo mpereza puridansi bari kumva, mpita nigendera ngasubirayo maze ngakorera aho”.

Akomeza avuga ko nabwo iyo agiyeyo agasangamo abantu batamuzi nabwo, atatinyuka kuvuga ko agiye kugura agakingirizo, ati” twikoreshereza andi mazina nka mituelle, agakoresho cyangwa se musayidizi”. Aba basore bakomeje bavuga ko iri pfunwe rikibaboshye, rituma bamwe bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, kubera kubura aho bavana izo bise intwaro mu buryo buboroheye, bakaba basaba ko hajyaho uburyo bajya babona udukingirizo mu buryo buboroheye bitabasabye kujya mu maduka.

Inkuru Wasoma:  Dore akarere karimo abarenga ibihumbi 249 batazi 'internet'

Undi musore yagize ati” byaba byiza kuri twe natwe batwegereje nk’utuzu tujya twumva ko tuba mu mugi maze tukajya tujya gufata udukingirizo mu buryo butworoheye”. Umukozi mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC ushinzwe itumanaho n’ubukangurambaga mu kurwanya SIDA, Nyirinkindi Aime Erineste, yavuze ko inzu zitangirwaho udukingirizo mu mugi wa Kigali zihenze ku buryo kuzikwirakwiza ahantu hose byagorana.

Yakomeje avuga ko hari uburyo bworoshye kandi bwizewe bukanatwara amafranga makeya, kuko buri karere gafite urubyiruko bagiye bahugura muri izo gahunda zo kwirinda virus itera SIDA. Yanakomeje avuga ko kandi abajyanama bashobora kwiyambazwa n’urubyiruko rwifuza udukingirizo cyangwa se rukiyambaza ibigo nderabuzima. Source: Tv10.

Umurambo watowe mu mugezi uri mu mufuka

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved