Abanyamakuru n’abandi bakozi ba Radio 1 na TV1 basezerewe kubera impamvu ngo zishingiye ku ihungabana ry’ubukungu, abasezerewe bose hamwe bakaba bagera ku munani (8) ariko ngo hari abashobora kugana inkiko bakarega ubuyobozi bw’iki gitangazamakuru kuko ngo hari ibyirengagijwe bigendanye n’itegeko rigenga umurimo n’abakozi mu Rwanda nk’uko Ukwezi dukesha iyi nkuru babitangaje.
Kuwa 6 Mutarama 2023 nibwo ubuyobozi bwa TV na Radio One bwanditse amabaruwa asezerera aba bakozi, babandikira ko babaye bahagaritswe kubera ikibazo cy’izahara ry’ubukungu rikomoka ku ngaruka z’icyorezo cya COVID-19.
Icyakora amabaruwa aba bakozi bose bayashyikirijwe kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mutarama 2023 n’ubwo bose bari babyiteze kuko mu mpera z’icyumweru byahwihwiswaga. Abahagaritswe barimo Kayitankore Dieudonnée uzwi cyane nka Dodos, uyu akaba asanzwe akora ibiganiro bijyanye n’imikino, hakabamo Assumpta Mukeshimana wari Umuyobozi w’Ikiganiro cya Siporo hamwe na mugenzi we bakoranaga witwa Kanyamahanga Jean Claude bakunda kwita Kanyizo.
Abandi ni Callixte Ndagijimana wakoraga mu ishami ry’amakuru, Alfred Ntakirutimana nawe wakoraga amakuru mu Ntara y’Uburengerazuba, Gentille Igiribambe Uwase watangazaga amakuru ( News Presenter), DJ Kelly ndetse na Nsanzabantu Donat wakoraga mu bijyanye na tekiniki. Muri Kanama 2021, bamwe muri aba nubundi bari bahagaritswe ariko nyuma baza kugaruka. Icyo gihe abari bahagaritswe ni Callixte Ndagijimana na Gakayire Raymond ndetse na Kayitankore Dieudonnée uzwi nka Dodos.
Hari abandi kandi bari basezerewe mu ntangiro z’uwo mwaka barimo Kalinijabo Jean de Dieu na Nadine Umuhoza. Amakuru yizewe Ukwezi bakesha umwe mu bakozi ba TV1 utari muri aba basezerewe, ni uko hari abafite gahunda yo kwitabaza amategeko kuko ngo hatakurikijwe ibiteganywa mu itegeko rigena ibijyanye n’umurimo mu Rwanda.
Muri ibyo avugamo ko hari nk’umukozi wandikiwe ibaruwa imusezerera tariki 6 Mutarama 2023 nyamara yari mu kiruhuko (conge) cyagombaga kurangira tariki 8 Mutarama 2023, akayirangiza asanga yarahagaritswe mu gihe yari akiri mu kiruhuko. Ikindi kandi ni uko abahagaritswe bose batabanje no guhabwa umushahara wabo w’ukwezi gusoza umwaka wa 2022 baberewemo na TV1.
Ibindi avuga ko bamwe bashobora kuregera birimo ko mu ngingo ya 34 hari ibikurikizwa mu kugena abahagarikwa ariko ngo muri TV1 ho byarirengagijwe. Iyi ngingo ivuga ko Umukoresha ashobora gusezerera umukozi umwe cyangwa benshi bitewe no kuvugurura imikorere y’ikigo bikorwa kubera ingorane z’ubukungu cyangwa guhindura ikoranabuhanga ryakoreshwaga hagamijwe kugira ngo ikigo kirusheho gukora neza.
Abakozi bagabanywa mu kigo batondekwa hakurikijwe ubushobozi ku murimo, amashuri, uburambe muri icyo kigo n’umubare w’abo atunze ku buryo bwemewe n’amategeko, bikitabwaho uko bikurikirana. Ibyo bimenyeshwa Umugenzuzi w’umurimo mu nyandiko. source: Ukwezi.