Ni mu karere ka Kicukiro ho mu murenge wa Gatenga, umukobwa arimo kurira ayo kwarika nyuma y’uko umu motari wari umutwaye amutuburiye akamutwara telephone ye, bikaza kurangira amubuze nk’uko tubikesha BTN.
Ngo uyu mukobwa yari atwawe n’uyu mu motari, bageze mu gatenga motari amusaba kuvaho akajya gushaka amafranga, umukobwa amaze kuvaho motari amusaba ko yamutiza telephone ye ubundi agasigara ahamagara umuntu ngo amwiherereze amafranga, nuko umukobwa amaze kumuha telephone aragenda, ageze imbere nibwo yasubije amaso inyuma aza gusanga motari ntawe ukiri aho ngaho.
Umukobwa yahise ata umutwe biramurenga ndetse agwa no hasi kubera agahinda, umwe mu basore wakurikiranye ibyo byose yagize ati” umukobwa akimara gusubiza amaso inyuma akabona motari atagihari, yahise ata umutwe agwa hasi kuburyo byamurenze, gusa ikintu cyamubabaje cyane ni ukuntu ngo telephone ye motari yatwaye yari ihenze kuko yayiguze amafranga menshi”.
Ubwo umunyamakuru yageraga kuri uwo mukobwa, umukobwa yari arimo kwisaza cyane avuga ko ashaka telephone ye, bakamubaza niba yaba aza plaque z’iyo moto ya motari wamwibye ariko agasubiza ko atazizi. Abatuye muri aka gace ka gatenga bavuga ko ikibazo cy’ubutubuzi kiheze cyane, ngo kubera ko ntago hamara icyumweru abantu badatuburiwe, kuko ngo hari n’umusore umaze igihe gito atuburiwe igare rye bararitwara mu buryo atazi, abantu bakaba batazi imiti abatubuzi batera abo bashaka kwiba bakabimenya nyuma.
Si ubwa mbere cyangwa ubwa kabiri ijambo ubutubuzi ryumvikanye, kubera ko ni benshi batuburirwa ariko basubiza ubwenge inyuma ntibumve uko byabagendekeye, kuburyo ngo bigoye no kubishakira umuti kuko utapfa kurwanya ibyo utazi kandi abatubuzi ukaba utapfa kubamenya.