Ushobora kwisanga utangiye guhangayika wibwira ko urukundo rwanyu rutangiye kujya hasi. Ukeneye ibimenyetso biguha gasopo( bikuburira)? Urubuga dukesha iyi nkuru rwateguye ibimenyetso birindwi nyuma yo kubaza abasore nyirizina ibimenyetso byagaragaza ko urukundo barimo ruri ku mukendero.
1 UKO ASIGAYE ASUBIZA UBUTUMWA BIRAHINDUKA, AGASUBIZA IJAMBO RIMWE NKA “OKAY”
Kubera ko aba ashaka kugabanya igihe amarana n’umukobwa bakundana, akoresha ibishoboka byose akamusubiza mu magambo makeya.
2 ASHYIRA IMBERE AKAZI KE N’INSHUTI ZE KURUSHA UMUKUNZI WE
Atekereza ko bitakiri ngombwa gushakira umwanya n’igihe umukunzi we
3 AGABANYA KUMUHAMAGARA
Byonyine no kuvuganira kuri telephone bihinduka nk’ibyifuzo cyangwa ibidashoboka.
4 NTAGO YEREKANA ICYO ATEKEREZA KU MYAMBARIRE NDETSE N’IMIHINDAGURIKIRE Y’UMUSATSI W’UMUKUNZI WE
Aba atekereza ati” n’ubundi tugiye gitandukana, ni ngombwa ngo mbyiteho se n’ubundi?”.
5 GUKORANAHO BISANZWE, NKO GUSOMANA N’IBINDI, BIRAGABANUKA.
Bya bindi bakoraga byo gukoranaho, gusomana ndetse n’ibindi bagitangira gukundana biragabanuka. Ugereranije n’iyo minsi, aba agaragara kandi yifata nk’undi muntu utandukanye.
6 NTAGO AHAKANA IYO UMUKUNZI WE ASOHOKANYE N’ABANDI BANTU B’IGITSINAGABO
Kubera ko aba atakimukunda, ntago aba akimugirira ishyari.
7 NTAGO ASABA IMBABAZI NYUMA YO GUTONGANA
Aha, haba hari amahirwe menshi ko aba ari gutekereza ko bakimara gushwana arahita aboneraho kuzana ibyo gutandukana.