Dore ibintu bihamya neza isano iri hagati y’abapfumu n’abapasiteri bamwe na bamwe b’iki gihe

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugera amadini menshi, abapasiteri nabo ni nk’uburo buhuye kandi buri wese usanga yishyira mu rwego ashaka, bamwe bakiyita ba Bishop, abandi ba Apotre n’ibindi utapfa kumenya icyo bishingiraho. Nyamara bijya bigaragara kenshi ko hari n’abagaragaza imico n’imyitwarire ituma bakekwaho kuba abatekamutwe, ndetse njye nsanga hari ibintu 10 bigaragaza isano ya bamwe n’abapfumu.

BURI MUROKORE BURYA ABA AFITE PASITERI YEMERA YEWE N’ABAPASITERI NABO BABA BAFITE ABO BEMERA N’ABO BATEMERA, ibi ni kimwe n’abajya mu bapfumu kuko usanga bafite abapfumu bemera n’abo batemera ndetse n’abapfumu ubwabo bakagira abandi bemera n’abo batemera hagati yabo.

ABAPASITERI BENSHI B’UBU BIGISHA ABANTU INYIGISHO Z’URWANGO, ibi biragoye guhita ubyemera ariko nk’iyo umupasiteri akwigisha ko Imana izaguha umwana ngo abakwise ingumba bamware ( aho kukubwira ngo Imana izaguha umwana kugirango ube umubyeyi) mu byukuri aba agerageza kukumvisha ko hari abakwita ingumba n’iyo baba badahari, ntaho rero biba bitandukaniye n’umupfumu ukwangisha umuntu akubwira ko ari we watumye utabyara. Hari n’ukubwira ngo uzabona umugisha abakwanga bakorwe n’isoni, uyu nawe aba ashaka kukwereka ko rwose ufite abakwanga bakurwanya benshi, nk’uko abapfumu ari yo turufu bakoresha.

ABAPASITERI BENSHI BAVUGA KO IBYO BAVUZE ARI IMANA YABIVUZE N’UBWO BYABA ATARI BYO ndetse binagaragara nk’ibidafite ishingiro, ndetse hari n’ababwira abayoboke babo gukora ibiteye isoni bababeshya ko ari Imana yabitegetse, kimwe n’uko ikintu cyose abapfumu bavuze bavuga ko ari abakurambere ( cyangwa ibindi bakorera) babivuze.

KUVUGA MU NDIMI. Muri Bibiliya bavuga ko igihe umwaka wera yamanutse ku isi intumwa zavuze mu ndimi, aha impamvu byitwa uko ni uko bavugaga ababumva bakabumva buri wese mu rurimi rwe. Urugero niba pasiteri avuze “rabashaka taratarata…” Umunyarwanda yakumvise icyo ashaka kuvuga mu kinyarwanda, haba hari umwongereza akabyumva mu cyongereza, haba hari umufaransa akabyumva mu gifaransa, haba hari n’umugande akabyumva mu kigande. Indimi z’abapasiteri b’ubu ariko zo, ntaho zitandukaniye n’ibyo abapfumu bavuga bitumvikana kuko urebye byose ni amakangisho gusa.

ITERABWOBA. Abapasiteri benshi b’iki gihe batera ubwoba abakirisitu babo ngo niba udakoze ibi uzagira ibyago ibi n’ibi, ibi ni kimwe nibyo abapfumu bakora neza neza. Nonese ko baba bakangisha abayoboke babo guhura n’ibibazo runaka nibatabumvira, Imana bakorera ni umugome ?

ABAPASITERI BENSHI MURI IKI GIHE IYO BIGISHA BASUBIRISHAMO ABAKIRISTO IBYO BAVUZE, usesenguye ntaho bitaniye n’umupfumu ugusubirishamo amagambo runaka. Mu byukuri gusubirishamo umuntu amagambo runaka si bibi, ni uburyo bwiza bwo kwigisha abana kuko ku mwana muto bimufasha kwibuka, bishobora gukoreshwa igihe abantu biga ururimi batazi kugirango bamenye kuvuga amagambo runaka ariko ntacyo bifasha ku muntu mukuru usubirishwamo amagambo ari mu rurimi yumva kandi asobanukiwe.

Inkuru Wasoma:  ‘Mfite abana 11 bose mbitaho uretse umugore umwe ushaka kuntesha ikuzo’ Theo Bosebabireba

KWIZEZA ABANTU IBIDASHOBOKA. Mu byukuri ntabwo nahakana ko Imana ishobora byose, ariko nk’iyo umupasiteri utagira n’igare agusengera ngo ubone imodoka, kuki utibaza ko nawe atayanze ? Mbese biba bitandukaniye he no kubwirwa n’umupfumu utagira inkweto ko agiye gutuma uba umukire utangaje ?

GUCURUZA ICYIZERE KIDAFITE ISHINGIRO. Abakurambere bagize bati “Icyizere kiraza amasinde”,… Iyo uganiriye na benshi mu bayoboke ba bene aba bapasiteri, ntutinda kubona ko bahorana icyizere kidasanzwe ariko kandi kitajyanye n’imikorere yabo. Ntakuntu Imana yaguha amafaranga udakora, ibi nibyo bituma hari n’abagwa muri za Kanyarira ngo bazakirirayo mu gihe Leta yacu ntacyo itakoze kugirango abantu bashobore kwivuza. Sinaba mbeshye mvuze ko ibi ari kimwe n’abagwa mu bapfumu kandi barwaye indwara zishobora kuvurwa kwa muganga zigakira.

KUVUGANA ITERABWOBA. Mbese wari wigera wibaza impamvu abapasiteri benshi bavugira hejuru ndetse basa n’abakangata iyo bari kwigisha ? Imvugo yabo ntaho itandukaniye na gato n’iy’abapfumu, ubu ni uburyo bwo gutera ubwoba butuma umuntu atinya no gutekereza kubyo abwiwe, ushiduka watwawe gusa usubiramo ibyo ubwirwa utabanje no kubitekerezaho. Mbese bigishije batavugiye hejuru abakiristu ntibabyumva ?

KWIGISHA IBYO UBWABO BADAKORA NO KURYA IBITARI IBYABO. Kimwe n’umupfumu ukubwira koga saa sita z’ijoro kandi we atoga no kumanywa, abapasiteri benshi b’ubu bigisha ibyo ubwabo bananiwe gukora, ugasanga umugore wiyita Apotre wananiranye n’abagabo batatu ari we wigisha uko abagore bakwitwara ngo bubake rukomere, ugasanga umupasiteri wambuye abandi ari we wigisha ubudahemuka…

“Bibiliya iravuga ngo muzane icyacumi n’amaturo kugirango mu nzu yanjye hahoremo ibyo kurya, nyamara ni kenshi uzumva bavuga ngo “Muzane icyacumi n’amaturo” ariko akenshi bakirengagiza aho bavuga ngo “kugira ngo munzu yanjye hahorane ibyo kurya”.. Impamvu nta yindi, ni uko nta rusengero rw’uyu munsi wasangamo ibyo kurya, barya ibyacumi n’amaturo kandi byakabaye biri mu rusengero kugirango biribwe n’abakene n’abandi batishoboye, ugasanga bamwe barabyijyanira bavuga ngo ni iby’Imana, ibi ni kimwe n’abapfumu barya iby’abo bita abakurambere.” Source: Ukwezi

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved