Ni amakuru yamenyekanye tariki wa 09 Nzeri 2022, aho abaturage bagaragaye bafungiwe mu kagari ka Bweramvura, Umurenge wa Jabana wo mu karere ka Gasabo, nyuma y’uko bamwe muri abo baturage bari baje gusaba service zitandukanye ku kagari abandi bagakurwa mu ngo zabo bakaza kuhafungirwa.
Ubwo baganiraga na BTN TV bari inyuma ya giriyaje mu kagari, bavuze ko babangamiwe n’amasaha umunani bamaze bafungiwe aho ngaho, bavuga ko bitari bikurikije amategeko kubera ko abagore n’abagabo bose bari bafungiwe hamwe harimo n’abagore batwite, ndetse yewe bakanabura n’aho biherera bakiherera mu cyumba bafungiwemo mu kagari.
Umwe yagize ati” ikibazo ni ukuntu naje nje kubaza ibyangombwa kugira ngo ntange mituweri, bagahita bambwira ngo nze hano ngo ikibazo baracyumva nyuma, bikaba bigeze izi saha batacyumvise mu rugo nta n’umuntu nasizeyo”.
Bakomeje bavuga ko batishimiye uburyo bafunzwemo, aho mu masaha y’umugoroba bari barimo kuvuga ko batararya ndetse yewe bakanasaba ko bafungurirwa bakajya kwiherera ariko bakabangira bikarangira babikoreye aho bafungiwe.
Bakomeje babwira BTN ko kandi babonaga ko kubafunga Atari igisubizo, kuko n’ubundi umuntu wabuze mituweri ntago araza kuyibonera aho afungiwe. Undi yagize ati” njyewe rero kuva saa tatu sindarya kandi ndatwite, sindasohoka nicyo kibazo mfite”.
Saa kumi n’imwe z’umugoroba ubwo BTN TV yageraga ku biro by’akagali, nibwo umunyamabanga nshingwabikorwa by’ako yafunguriye abaturage maze batangira kugirana ibiganiro, gusa ubwo yavuganaga n’umunyamakuru yari yahakanye ko atabafunze ahubwo ko yari yabasizemo kugira ngo aze kugaruka baganire ku bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza.
Reba uko byari bimeze.