Dore ibyabaye ku baturage bariwe n’imbwa yasaze

Abaturage barenga 14 bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Gahini bajyanywe mu bitaro nyuma yo kuribwa n’imbwa yari yasaze yagendaga irya buri wese wahuraga nayo. Ibi byabereye mu Murenge wa Gahini mu tugari tw’Urugarama na Kiyenzi mu midugudu itatu itandukanye. Mu bariwe n’iyi mbwa nibura abenshi biganjemo abana bavaga ku ishuri bagiye bahura nayo.

Mugirwanake Samuel utuye mu Mudugudu wa Videwo ufite abana babiri bariwe n’imbwa yabwiye IGIHE ko umwana umwe yamuriye mu kwaha no ku kuboko undi ngo imurya ku kuboko agiye gukiza mukuru we. Ati “ Yariye abana banjye babiri ariko twahise tubajyana kwa muganga, batubwiye ko bazafata inkingo inshuro eshanu kugira ngo amenyo yayo atazabagiraho ingaruka.”

Barengayabo Violette we yagize ati “ Nari nsohotse mu rugo ngiye kureba abana kuko hari umuturanyi wari umaze kuvuga ko imuririye umwana, nasohotse rero ihita inyirukankana inkubita umutego nikubita hasi ihita indumagura ku kaboko abaturanyi bahise bahurura barantabara irakomeza iriruka.” Barengayabo yasabye Leta kubafasha kujya bagera i Rwamagana aho bazajya bafatira inkingo z’ibisazi by’imbwa ngo kuko kubona amatike bitaborohera.

Kuri ubu urukingo rw’ibisazi by’imbwa rugurishwa ibihumbi 15 Frw kugira ngo umuntu akire aterwa nibura inkingo inshuro eshanu. Icyakora izi nkingo zitangirwa ku bwisungane mu kwivuza ’Mituweli’. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yabwiye IGIHE ko abariwe n’imbwa ari 14 barimo abana icumi.

Yagize ati “ Imbwa yabariye ejo saa Munani yariyemo abana icumi n’abandi bantu bane bazaga baje gukiza, twihutiye kubatwara mu bitaro bya Gahini basanga nta nkingo zikingira ibisazi by’imbwa bahitamo kubohereza mu bitaro by’Intara bya Rwamagana.” Gitifu Rukeribuga yavuze ko kuri ubu bari gukurikirana nyiri iyo mbwa kugira ngo bamenye niba yarikingiye cyangwa se niba itarakingiwe, yaboneyeho gusaba abaturage gukingiza imbwa n’injangwe kandi bakazirinda cyane. Iyi mbwa yariye aba baturage yahise yicwa na bagenzi babo birinda ko yakomeza kurya abandi. source: IGIHE

Inkuru Wasoma:  Shaddyboo yahakanye ibyo gutwita kwe asaba abantu kutishinga imbuga nkoranyambaga.

Amashirakinyoma kubyo FATAKUMAVUTA akurikiranweho na RIB

Inkuru Wasoma:  Munyakazi Sadate asubiza wa muhanzi wamuririmbiye indirimbo imwifuriza urupfu, abafana be bamuciriye iteka.

Amashirakinyoma kubyo FATAKUMAVUTA akurikiranweho na RIB

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved