banner

Dore ibyabaye k’umushoferi wagiye gusaba polisi serivise yasinze byatanze isomo rikomeye ku bandi.

Umugabo yagiye gusuzumisha ubuziranenge bw’imodoka ku kigo cya Polisi cyo mu Karere ka Rwamagana, bamubonye bamubona asa n’uwasinze kandi yari atwaye ikinyabiziga, bamupimye bamusangana ibipimo bya 2,24 by’umusemburo.

Uyu mugabo witwa Roger, yafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2023 ubwo yajyaga kwaka serivisi ku kigo gishinzwe gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga giherereye mu Karere ka Rwamagana, ariko bakamukeho ko yanyweye ibisindisha. Uyu mugabo yari agiye gusuzumisha ubuziranenge bw’imodoka asanzwe atwara yo mu bwoko bwa Toyota Dyna ifite pulake ya RAE 638 N.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko uyu mugabo ubwo yazaga babanje kumukekaho ko yanyoye ibisindisha. Yagize ati “Abapolisi bamupimye basanga afite igipimo cya alukoro mu maraso ye ingana na 2.24 ahita afatwa n’imodoka ye irafungwa.” Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yaboneyeho kwihanangiriza abatwara ibinyabiziga basinze, ko Polisi itazabihanganira.

Inkuru Wasoma:  Abana bari guhura n'ingaruka mbi kubera imico mibi ya se Kanye West

Yagize ati “Abantu batwara ibinyabiziga banyoye inzoga babyitege ko bazafatwa kandi bagahanwa kuko ni impamvu ikomeye iteza impanuka zo mu muhanda zigahitana benshi.” SP Hamdun Twizeyimana yaboneyeho gusaba abaturage ko igihe babonye umuntu utwaye ikinyabiziga yasinze, bagomba kujya batanga amakuru kugira ngo hirindwe impanuka zinabagiraho ingaruka. source: Umuryango

Ukuri kose ku makuru avuga ko Bruce Melody yongeye gutwara umugore wa Ama G the black.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved