Dore ibyaha bikubiye muri dosiye RIB yoherereje ubushinjacyaha kuri Kazungu wicaga abakobwa akabashyingura iwe

Nyuma y’icyumweru kimwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rutaye muri yombi Kazungu Denis ukurikiranweho kuba umwicanyi ruharwa, kuri ubu dosiye ye iri mu bushinjacyaha kugira ngo urubanza rwe rutangire. Kazungu, 34, utuye mu Kagari ka Busanza mu karere ka Kicukiro, akekwaho kwica no gushyingura abantu benshi – cyane cyane abakobwa bakiri bato – mu nzu yakodeshaga mu mudugudu wa Gashikiri.

Thierry Murangira, umuvugizi wa RIB yatangaje ko dosiye ya Kazungu yashyikirijwe ubushinjacyaha, ati “dosiye y’urubanza rwa Kazungu yashyikirijwe NPPA (Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushinjacyaha) ejo kuwa 11 Nzeri 2023”

Ibyaha Kazungu aregwa mu rukiko birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, gukoresha iterabwoba, n’uburiganya. RIB ntiratangaza umubare w’abantu Kazungu yishe, ariko ibitangazamakuru bimwe bivuga ko barenga 10. Mu gihe aho urubanza ruzabera hataratangazwa, Kazungu ateganirijwe kuburanira mu ruhame imbere y’abaturage aho yakoreye icyaha.

Ibyaha Kazungu akurikiranweho biramutse bimuhamye, yahanishwa igifungo cya burundu.

Inkuru Wasoma:  Hamaze gufungwa insoresore 10 z’agatsiko kiyise ‘Abahebyi’ batemye abantu

Inkuru Wasoma:  Umusaza w’imyaka 85 yasobanuye impamvu itangaje yahisemo kwicukurira aho azashyingurwa akiri muzima

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved