Ni mu kagari ka Curazo, mu murenge wa Gatore ho mu karere ka Kirehe, umubare munini w’abagore baho bavuga ko bakubitwa n’abagabo babo kubera ubushoreke bw’aba bagabo, biterwa n’uko abagabo bajyana imitungo yabo mu bagore maze abagore babo bavuga bikabaviramo gukubitwa.
Aba bagore bo muri Gatore bavuze ko iki ari ikibazo gikomeye cyane kandi kibahangayikishije, kubera ko ntago bahitamo guceceka kandi imitungo yabo iri kujyanwa urimo kureba, dore ko usanga ahanini baba bafite n’abana benshi cyane kuburyo kubura iyo mitungo batabyihanganira ari naho bibaviramo gukubitwa. Umwe mubagore bahatuye yagize ati” ubu se koko wabona imitungo yawe iri kujyanwa ku bandi bagore ukihangana? Ubu koko waba ufite abana batandatu ugatuma imitungo yawe ijyanwa ngo nuko uri gutinya gukubitwa?”.
Urugero rufatika ni urw’umugore waganiriye TV1 ababwira ko byamubayeho, gusa ngo yajya kuregera ubuyobozi bukamubwira ko ntacyo bwabikoraho. Yagize ati” buri muntu wese avuge ibye, njye ndivugira ku wanjye. Reba nk’ibi bisebe byose byaturutse mu gukubitwa, umugabo wanjye yanigiye ku mugaragaro, nakijijwe n’abaturage, imvune mu gatuza karabyimbye, kandi ubuyobozi bukanga gukurikirana icyo kibazo bwitwaje ngo umugabo ni ikinani, ngo afite ingufu nyinshi, mbese ngo ni umuntu ukomeye”.
Kuba abagore bakubitwa kubera imitungo barwanira n’abagabo babo, ndetse hakiyongeraho ikibazo cy’ubushoreke buri muri uyu murenge wa Gatore, hari abagabo bavuze ko biterwa n’ubusinzi bukunda kuharangwa kubera inzoga zikorerwa muri uyu murenge. Aba bagabo nabo kandi bakomeje bavuga ko hari abagore bahunga abagabo babo, abagabo bakabasanga aho bahungiye nabwo bakabakubitirayo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatore Ntagwabira Oswald yavuze ko koko ubushoreke muri uyu murenge buhari kumwe umuntu aba yarashatse umugore bagasezerana mu mategeko ariko agashaka undi mugore ku ruhande, gusa ariko butemewe akandi bihanwa n’amategeko, ndetse akomeza avuga ko bafite umubare munini w’abagabo bahaniwe gukubita abagore.
Ubundi mu Rwanda ntago byemewe ko umugabo yashaka umugore urenze umwe cyangwa se ngo umugore ashake umugabo urenze umwe, ariko abagabo benshi bakunda gutungwa agatoki ko babikora ndetse bigateza amakimbirane mu miryango, kuburyo n’akenshi hano muri Gatore ukunda gusanga abagore b’isezerano birukanwe mu mitungo yabo no mu ngo zabo bakajya kwangara.