Dore ibyo kurya udakwiriye kurya mu mafunguro ya nijoro

Mu gutunganya ibiryo twariye, imibiri yacu yitwara mu buryo butandukanye mu ijoro kandi ibyo twariye nijoro bitugiraho ingaruka zitandukanye harimo no kubura ibitotsi. Ikindi kandi igifu gifata igihe cyo kubisya mu ijoro, ari nayo mpamvu umuntu agomba kwitwararika mu guhitamo ibyo kurya. Ni byiza gufata amafunguro ya nijoro, ariko muri ibyo harimo ibyo ugomba kwirinda cyan cyane ibi tugiye kukubwira.

IBIRYO BYIGANJEMO IBINURE: ibiryo birimo amavuta menshi igiufu gifata igihe kinini cyo kubisya, ikirenze ibyo bikanagira uruhare runini mu kubika amavuta menshi mu mubiri w’umuntu, rero ni byiza kubyirinda nijoro.

IBIRYO BIKARANZE: ibiryo bikaranze cyane harimo amafiriti n’amandazi uretse kuba bitinda mu gifu bigira n’uruhare rwo gutuma aside yiyongera mu mubiri.

IBINYAMISOGWE: ibiryo birimo ibinyamisogwe cyane cyane ibishyimbo n’amashaza ugomba kubyirinda nijoro cyane cyane noneho niba urwaye diyabete. Kubirya nijoro byongera isukari mu maraso, kwiyongera kw’ibiro ndetse na insulin ikiyongera.

IBIRYO BIRIMO IBIRUNGO: ugomba kwirinda ibiryo birimo ibirungo cyane cyane ku murwayi ufite ikibazo cy’umutima no mu nda. Kubirya nijoro bitera kuribwa mu gifu no kwiyongera kwa aside itera impumuro mbi mu kwanwa.

Inkuru Wasoma:  Ubushakashatsi bwagaragaje ko uburebure bw'igitsina cy'abagabo bwiyongereye.

IBIRYO BITERA IMBARAGA: ibijumba, amateke, imyumbati ndetse n’ibindi bigira isukari ihita ijya mu maraso mu buryo bwihuse cyane. Ikirenze ibyo bitinda mu gifu bigatuma uwabiriye amererwa nabi harimo no kunanirwa kuryama mu ijoro.

Uretse ibyo, ugomba kwirinda amafunguro aryohereye kuko agira ingaruka ku bana nko gukuka amenyo, nanone nka shokora zirimo kafeyine nkeya zishobora gutuma uhungabana cyangwa se ukabura ibitotsi mu ijoro, ikindi amafunguro ya nijoro akunda gutera imbaraga nijoro cyangwa se ajyanye no kongera isukari, si meza kuko nk’ububiko bw’isukari bukunda gukora nijoro kandi nta mbaraga uba uri gutakaza.

Umubyibuho ukabije, diyabete n’indwara z’umutima byose bishobora guterwa n’amafunguro ya nijoro. Ikinyamakuru Healthshots gitanga izi nama gikomeza no gukangurira abantu kwirinda kurya ibya nijoro batinze, kivuga ko umuntu agomba kurya amafunguro yoroheje, ukarya mbere y’amasaha make yo kuryama kandi ntusibe ifunguro na rimwe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved