banner

Dore ibyo Pasteur Rutayisire wasezeranije Munezero Aline uzwi nka Bijoux na Lionel asubije ubwo yabazwaga ku kubasezeranya ntamasezerano yo mu mategeko ndetse no gutandukana kwabo.

Munezero Aline ni umukinyi w’ama film wamamaye cyane nka Bijoux muri film y’uruhererekane ya bamenya, akaba amaze iminsi mu bitangazamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda kubwo kuvugwaho gutandukana n’umugabo we Lionel Sentore bari bamaze amezi atanu yonyine basezeranye.

Nibyinshi byabavuzweho ariko icyagarutsweho cyane ni ukuntu baba barasezeranye mu rusengero kandi nta cyangombwa cyo gusezerana mu mategeko baba bafite, byatumye abantu banenga cyane umu paster wabasezeranije, bibaza niba urusengero rwabo rwo rwaba rudakurikiza amategeko nk’ayayandi madini, ndetse bakaba barategereje ibyo azabivugaho ariko bagaheba.

Mu kiganiro yagiriye kuri phone kuri uyu wa 20 Nyakanga 2022 kuri URUGENDO ONLINE TV, Paster Rutayisire ubwo yaganiraga n’uwitwa paster Claude, yamubajije icyo kibazo ndetse anamusaba n’ubusobanuro kugira ngo akure abantu bose mu rujijo, nuko Paster Rutayisire amusubiza mu magambo agira ati” ibyo ntago njyewe mbizi ariko nubwo mubimbwiye nyuma y’igihe cyararenze ngiye kubishakisha ndebe koko ko ari ukuri”.

Gusa ubwo yamaraga gusubiza gutyo yabajije Claude impamvu abimubajije, nuko Claude amusubiza ko ari uko byavuzwe ko yabashyingiye nta masezerano yo kumurege bafite, bakaba bagiye gukora divorce. Paster Rutayisire yasubije avuga ko ibyo Atari ibintu yagakwiye kumenya, kubera ko mu idini ryabo ntago ariwe ushinzwe kureba no gu controlla ibyo byangombwa, gusa birashoboka cyane ko abantu bashobora kuza gusezerana bakabeshya ko ibyangombwa babifite wenda bakaba babisize mu rugo.

Inkuru Wasoma:  Yasamye inda none imaze imyaka irenga 5 yaranze kuvuka| abaganga bose bamukuriye inzira ku murima.

Yakomeje avuga ko naho kubya divorce icyo Atari ikibazo rwose kuko ahubwo abo bari baratinze kuko hari n’abo yigeze gusezeranya batandukana bataranagera no mu rugo, ati” iyi si yuzuyemo ibigoryi byinshi, rero icyo ntagitangaza kirimo kuko hari n’abo nigeze gusezeranya barataha kimisagara, ariko njya gukiza urubanza rwabo bataranagera mu rugo batandukana ubwo, rero twebwe turi abakozi b’Imana ntago turi barumuna ba Yesu mujye mumenya ko ibyo byose byabaho, icyangombwa nuko umurimo dushinzwe tuba twawukoze”.

Yakomeje avuga ko hari n’uwo yigeze gusezeranya yarakoze divorce ariko atabizi. Bamubajije kubyo kuba Aline Bijoux agiye gukora ubukwe bwa kabiri, Rutayisire yasubije ko nibyo nabyo nta gitangaza kirimo, kuko hari n’abakora ubukwe inshuro bashaka zose kandi ubuzima bwabo bugakomeza uko babishaka, icyo akaba Atari ikintu wabaza ababasezeranije kubera ko bo baba barangije inshingano zabo.

Ni nyuma y’uko uyu Bijoux na Lionel bakimara gukora ubukwe amafoto yose y’ubukwe bayasibye ku mbuga nkoranyambaga zabo, ndetse hakaza kuvugwa ko batanigeze basezerana byemewe n’amategeko, ubu bikaba biri kuvugwa ko Bijoux agiye gukora ubukwe n’undi mugabo bukaba ubukwe bwa kabiri mu mwaka umwe.

Umugore yatahanye indaya y’umugabo umwana we amukorera ibyavuyemo gukongoka kw’inzu yabo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved