Ni mu gihugu cya Tanzanira aho hari umugabo urya ibiro bibiri by’umuceri ndetse n’ihene yose ku ifunguro rimwe, watangaje ko kubera iyi mpamvu umugore we yahisemo kumuta akigendera.
Saidi Msosi uherutse no gutsinda amarushanwa yiswe Tonge nyama muri Morogoro, yasize abafana bumiwe nyuma yo kurya amafi 40 mu minota 20 yonyine, aho mu kiganiro na Millard Ayo, uyu mugabo yavuze ko yagishije inama muganga amubwira ko afite igifu kinini bitandukanye n’abandi bantu basanzwe bityo agomba kurya byinshi.
Yagize ati” nariye amafi 40 mu minota 20. Natangiye kujya ndya amasahani atatu kuri ane kugeza ngeze ku rwego rwo hejuru, nagiye kwa muganga muganga ambwira ko mfite igifu kinini”. Yakomeje avuga ko ari umusiribateri ariko akaba akoresha abakobwa bakiri bato kugira ngo bamutekere, ati” ndi umusiribateri kandi sinshaka undi mugore”.
Msosi ngo ashobora kurya ibiro 10 by’umuceri n’ihene imwe yose ku ifunguro rimwe kandi ngo yatsinze amarushanwa menshi yo kurya kandi ngo ibi byatumye agira ubushobozi bwo kugura isambu no kubaka inzu. Afite moto ebyiri. Ku biro bye 72 yahakanye ibivugwa ko yaba yarakoresheje amarozi kugira ngo abashe gutsinda amarushanwa.