Dore icyatumye abagiye gukorera provisoire aho gutaha mu rugo ahubwo batashye muri RIB.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yataye muri yombi abagabo batatu bafatiwe mu cyuho bagerageza guha ruswa Umupolisi ngo azafashe babiri muri bo gutsinda ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga, bakaba bahise bashyikirizwa RIB.

Umwe muri aba batawe muri yombi, ni uwitwa Hategekimana Théogene w’imyaka 35 y’amavuko wagerageje guha umupolisi ruswa y’ibihumbi 100 Frw amubwira ngo azafashe abandi babiri kuzatsinda icyo kizamini. Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki 12 Mutarama 2023, ahasanzwe hakorerwa ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo mu Kagari ka Kamusenyi mu Murenge wa Byimana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko Hategekimana yafatiwe mu cyuho aha umupolisi amafaranga, kugira ngo amufashirize Nyaminani Elia w’imyaka 41 na Niyomugabo Bosco w’imyaka 40 babashe kubona uruhushya rw’agateganyo rukorwa hifashishijwe mudasobwa.

Yagize ati “Akimara kuyamuha, umupolisi yahise abibwira umuyobozi we bamuta muri yombi. Nyaminani na Niyomugabo yagiraga ngo bafashwe bavuga ko ubusanzwe ari umwarimu wigisha amategeko y’umuhanda kandi ko ari we wabandikishije kugira ngo babone nimero yo kuzakoreraho ikizamini (Code).”

Inkuru Wasoma:  Yabyaye afite imyaka 13 afashwe ku ngufu| aratabaza, abaganga bamusabye gukuramo inda kuko ari umwana.

CIP Emmanuel Habiyaremye yavuze ko aba babiri batangaje ko uyu mugabo yari yabijeje ko azabafasha kugira ngo babashe gutsinda ikizamini ariko ko buri umwe yagombaga kumuha ibihumbi 250Frw. Abafashwe bose bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Byimana kugira ngo bakorerwe dosiye.

ICYO ITEGEKO RITEGANYA: Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye. source: Radiotv10

Umugabo wa Kecapu mu kaga gakomeye kubera umugore babyaranye mbere yo kubana na Kecapu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved