Ikipe ya APR FC ikomje urugamba rwo gushaka imbaraga mu busaitirizi aho yifuza kugura rutahizamu w’umunya-Ghana Stephen Amankona , wakiniraga ikipe ya Berekum Chelsea yo muri Ghana, akaba ari nawe wigaragaje nk’umukinnyi watinze ibitego byinshi muri shampiyona ya Ghana mu mwaka ushize. Amakuru ari kuvugwa  nuko APR FC  yamaze gutanga akayabo k’amafaranga 100,240,000 RWF kugira ngo isinyishe uyu rutahizamu w’imyaka 25 y’amavuko, gusa ikipe ye ya Berekum Chlesea  ikaba yarahise yanga ayo mafaranga.

 

Kugeza ubu bivugwa ko APR FC yiteguye kongera amafaranga ikageza kuri 143,200,000RWF kugira ngo ibashe kumwegukana mu buryo burambye. Stephen Amankona yavukiye muri Ghana mu mwaka wa 2000.Ni rutahizamu wamenyekanye cyane mu ikipe ya Bererkum Chelsea, aho amazemo imyaka igera kuri itanu. Yatangiye kumenyekana cyane ubwo yafataga igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyonaya Ghana y’umwaka ushize.

 

Mu gihe cy’imuaka ibiri ishiz gusa, Amankona amaze gutsinda ibitego 34, ibintu byatumye aba umwe mu bakinnyi b’ibanze bahanzwe amaso n’amakipe yo mu karere ka Afurika y’uburasirazuba. Arangwa no kugira imbaraga , umuvuduko no kumenya gutsinda, ndetse n’ubuhanga mu gutera penaliti n’impira y’imiterekano . Ni umukinnyi wifuzwa na makipe menshi ariko kugeza ubu APR FC niyo isa n’iyegereye cyane ku musinyisha.

 

APR FC iite intego yo kwitwara neza mu marushanwa ya CAF Chamions League no mu yandi marushanwa yo ku rwego rw’akarere. Gukomeza kugura abakinnyi baite ubunararibonye ni imwe mu nkingi y’iyi gahunda. Gusa kubona Amankona ntibyoroshye kuko ikipe ya Berkum Chelsea itifuza kumurekura ku giciro gito, nubwo umukinnyi ubwe ashobora kugaragaza ubushake bwo kuza gukina hanze y’igihugu cye, aharanira iterambere  n’ibikorwa bifatika mu rwego mpuzamahanga.