Umuturage yabajije police y’U Rwanda niba aramutse aguriye amazi umu police asanze ku muhanda byafatwa nka ruswa, imusubiza ko mu buzima busanzwe aba police bari mu kazi bagenewe uburyo bwo kubonamo ibyo kwifashisha bitangwa na police y’u Rwanda bityo Atari ngombwa.

 

Ni mu butumwa bwanyujijwe kuri twitter aho umwe mubayikoresha witiya So ni nde yabajije ati”ese nguriye umu police amazi muri bamwe baba bahagaze ku muhanda byaba ari ruswa?”. Police y’u Rwanda yasubije uyu muturage kuri twitter igira iti” buri mu police afite uburyo abonamo ibyo kurya no kunywa agenerwa na police y’u Rwanda, bityo kumuhereza amazi cyangwa ibyo kurya ntago byemewe”.

 

Uwiyita ko wakonje we yagize ati” ese uramutse uri kumuha nk’agashimwe ko akora akazi neza?”. Uwitwa Kindiki Cleophas we agira ati” ese nk’ubu muramutse muziranye, mwariganye wenda, mwarakuranye wenda mukaza kuburana kandi uri kubona aho ngaho ariho umubonera bitakunda ko wakongera kumubona, keretse wenda uri mu ikosa akaba aribwo ubyitwaza niho byaba ari ruswa?”.

 

Uwiyita Bidex yahise amusubiza ati” mwaraburanye ukaza gufata numero ye maze ukamuvugisha nyuma y’akazi ndumva ntacyo byaba bitwaye”. Aba police bu Rwanda basanzwe bafte inshingano zabo ariko harimo no kurinda ibindi bikirwa biri hanze yazo ariko bagashishikarizwa cyane kwirinda kwakira ruswa mu buryo ubwo ari bwo bwose. Bamwe mu ba police bu Rwanda bagiye batamaza ababaga bagiye ubaha ruswa bakabimenyesha ababakuriye.

Madame Marie Immacule avuze ko hari abantu batagakwiye gufungwa muri gereza| ibyamubabaje ku ifungwa rya miss Elsa|yanenze Apotre Mutabazi, avuga ko Jolly kuvuga inyanayimbwa atarengereye| amagambo akomeye.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved