Umuhanzikazi Nyiransengiyumva Valentine wamamaye cyane nka Dore Imbogo cyangwa Vava, yahakanye yivuye inyuma ibyo ashinjwa n’abantu benshi ko yaba yaritukuje, akavuga ko ubuzima bwiza abayemo i Kigali ari bwo bwatumye aba inzobe atiriwe akoresha iby’amavuta nk’uko abenshi babikora.

 

Vava ubwo yagiranaga ikiganiro n’umunyamakuru ukorera kuri YouTube yamaganiye kure ibimaze iminsi bimuvugwaho, ko yaba yaritukuje. Yagize ati “Ni ibisanzwe buriya uko umuntu agenda aba muri Kigali aracya nta mukorogo, ahubwo uko ugira amahirwe yo kumara igihe kinini mu Mujyi, utagihinga cyangwa utajya kwahira n’indi mirimo yo mu cyaro ugeraho ugasa neza.”

 

Yongeraho ati “Rimwe hari umubyeyi wambwiye ngo akira akaruje (rouge) ujye wisiga nk’abandi bakobwa, akampamo impano, naho ubundi nikundira kariya kameze nk’amavuta gasanzwe kadapika, katagaragara, naho mukorogo sinjya nyikunda. Ahubwo sinzi ukuntu abantu benshi bayinkekera rwose.”

 

Vava avuga ko kuba icyamamare yabihuriyemo n’imbogamizi zitandukanye atari yiteze, kuko akimara kumenyeka yahuraga n’abantu benshi icya rimwe akabura uko atambuka. Avuga ko rimwe na rimwe ajya areka ingendo yagombaga gukora kuko iyo agerageje kugenda cyane na we yisanga azengurutswe n’abantu benshi mu buryo atazi.

 

Yagize ati “Maze kuba umusitari, ngira gutya nkajya ku isoko nkabona nk’abantu 100, bakampuriraho bati tugurire, abandi ngo twifotoze, ubwo rero icyo gihe ibyo utwaye hari igihe hazamo n’ibisambo, niba ari telefone uyifashe mu kiganza ukabona ntayo ugifite cyangwa se amafaranga. Mperutse kujya Kimironko sinamenya igihe ibihumbi bibiri byanjye byagendeye, nari ngiye kuyategesha moto.”

 

Dore Imbogo ubwo yabwazwaga n’ibijyanye no kwiga indimi, yavuze ko nta gahunda afite yabyo, kuko aho bizaba ngombwa ko azivuga azitwaza abasemuzi. Ati “Ndacunganwa n’icyo ndarira ngo njye kwiga icyongereza, nindamuka ngiye guhura n’abakomeye nzitwaza abasemuzi reka nta gahunda mfite yo kwiga Icyongereza, cyakora mfite ukinyigisha nakiga.”

 

Yakomeje agira ati “Ubwo rero ndaho no kubona icyo kurya ni kuri Mana mfasha, hakazamo ibyongereza, ntitukajye turushya Imana, dukwiye kuyishima uko turi, buri wese akanyurwa n’uko ari.N’ubwo nta kongereza na gake nzi, nzi ko Imana iyo ibona hari umugisha wawe ufitwe n’abazungu ntibura uko iwukugezaho, uhura n’umuzungu uvuga Ikinyarwanda.”

 

Vava yamenyekanye cyane anagirwa icyamamare n’indirimbo ye yakunzwe cyane yise Dore Imbogo, yatumye aba ikimenyabose. Ndetse afite n’izindi ndirimbo zirimo Imihigo, Ingoma, Ni wowe nkunda yafatanyije na Kkhizo n’izindi.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved