Dore imibare y’abajura bagiye bafatirwa mu turere two mu Majyaruguru mu mezi abiri ashize

Imibare itangazwa na Polisi y’u Rwanda mu Majyaruguru igaragaza ko mu mezi y’Ukwakira n’Ugushyingo, abantu bagera ku 197 batawe muri yombi bakurikiranweho ibyaha by’ubujura.

Abaturage bo mu karere ka Musanze baherutse kubwira RBA ko ubujura bubarembeje aho batuye, ndetse n’iyo abajura bafashwe usanga bamara icyumweru kimwe muri gereza bakagaruka bavuga ko ntawe uzabakoraho.

Abajura 197 bafashwe barimo 72 bafatiwe mu karere ka Musanze, 22 bafatiwe mu karere ka Rulindo, 48 bafatiwe mu karere ka Gicumbi, 26 bafatiwe mu karere ka Gakenke na 29 bafatiwe mu karere ka Burera. Minisiteri y’Umutekano yaburiye abishora mu bujura mu Majyaruguru ko bagiye guhagurukirwa kuburyo mu gihe gito ubujura buzaba bwahagaze muri iyo ntara.

Alfred Gasana, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yatangaje ko ubujura busigaye bufata intera kubera amarondo adakora uko bikwiriye, ariko inzego zose zishamikiye kuri iyi Minisiteri zigiye gushyira hamwe zishake igisubizo kuri iki kibazo.

Imibare igaragaza ko abakurikiranweho icyaha cy’ubujura bangana na 40.586 mu gihe urubyiruko rufite hagati y’imyaka 18 na 30 rugize 59% by’abagikurikiranweho bose. Amadosiye 31.593 niyo yashyikirijwe Ubushinjacyaha muri aba bakurikiranweho ubujura barenga ibihumbi 40.

Ubushakashatsi buheruka ku miyoborere bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere RGB, buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS), bwagaragaje ko umutekano n’ituze ry’abaturage byaje imbere mu kwishimirwa n’Abanyarwanda, aho biri ku kigero cya 93,63%, gusa amanota yabyo yaragabanyutse kuko mu mwana wa 2022 byari kuri 95.53%, ahanini bitewe n’ubujura butandukanye mu bice bitandukanye by’igihugu.

Inkuru Wasoma:  Umwana w’imyaka ibiri yaguye muri Yorodani ya ADEPR ahasiga ubuzima

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved