Inzozi za benshi mu rubyiruko n’abakuru ni ukuzibona umunsi umwe batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igihugu cy’igihangange, cyamamaye kubera ubukungu buteye imbere, ingabo zigaragaza muri filime nk’izidatsindwa ku rugamba, ariko abasesenguzi muri politike bahamya ko ari cyo ntandaro y’intambara n’imidugararo byashegeshe amahoro y’Isi.
Mu bice bitandukanye by’Isi hari ibirindiro by’ingabo za Amerika, by’umwihariko mu bice bicukurwamo peteroli.
Usubiye inyuma mu mateka yaranze Isi, imijyi ya Hiroshima na Nagasaki yo mu Buyapani yamamaye atari ukubera inganda zihari cyangwa ibindi bikorwa, ahubwo ni ibisasu by’ubumara Amerika yahateye bihitana abarenga ibihumbi 240 biganjemo abasivili. Ibi bitero ni byo byashyize iherezo ku ntambara ya Kabiri y’Isi mu 1945.
Kuva ubwo Amerika yatangiye kuyobora ibihugu mu bya gisirikare, inayobora Isi kubera ubukire. Byiyongeraho politike ya mpatsibihugu yagize uruhare mu gufasha abasirikare guhirika ubutegetsi bw’abayobozi batowe binyuze mu matora yakozwe mu buryo bwa demokarasi.
Ibi bikorwa byavuyemo gushyigikira ubutegetsi bw’igitugu no gushinga ibirindiro bya gisirikare mu bihugu byinshi kurusha ikindi gihugu ku Isi.
Imibare igaragaza ko ingabo za Amerika zagize uruhare mu bikorwa bya gisirikare birenga 400 hagati ya 1776 na 2023.
Abo mu karere k’Ibiyaga Bigari bazi neza uburyo inzego z’ubutasi za Amerika zagize uruhare mu rupfu rwa Patrice Lumumba waharaniraga ubwigenge bwa Congo (yaje kuba RDC), n’abandi banyafurika iki gihugu cyajujubije.
Ku Banyarwanda ho ni ibindi. Kuva mu 1993 Abatutsi bicwa, abandi bameneshwa, Amerika yari iyoboye Isi nyamara yanga ko ingabo mpuzamahanga zari mu gihugu zitabara. Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa, Amerika yihutiye kohereza ingabo, abakozi n’ubufasha burimo ibiribwa, imyambaro n’ibiryamirwa mu nkambi zari zahungiyemo Abanyarwanda barimo n’abasize bakoze Jenoside.
Abayobozi bakomeye basuye izo mpunzi ndetse ibyo kuziha ubufasha byari ku murongo wa mbere muri White House n’izindi nzego za Amerika.
Amerika yari ifite ubushobozi bwo kugira icyo ikora kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko yarabyihoreye kandi yari ifite amakuru yose, ariko irabyanga irinumira.
Kurwanya iterabwoba byabaye iturufu yo guhungabanya Isi
Ibitero byagabwe ku miturirwa ya World Trade Center ku wa 11 Ugushyingo 2001 byatumye Amerika itangiza uburyo bushya bubuza amahoro ibindi bihugu yitwaje kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.
Umwanditsi, umushakashatsi akaba n’impirimbanyi iharanira ko Amerika idakomeza kubangamira ibindi bihugu, Khury Petersen-Smith yagaragaje ko kuva mu inyejana cya 19, Amerika yagize uruhare rukomeye mu ntambara nyinshi zabayeho.
Nko mu ntambara y’ubutita abashyigikiye amatwara y’Aba-communiste bashyizwe mu gatebo k’imitwe y’iterabwoba, kuva ku butegetsi bwa Perezida Ronald Reagan hatangira intambara zo kubarwanya, zakomeje kurwanwa n’abandi bakuru b’ibihugu kugeza no kuri Donald Trump wongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu.
Ati “Mu guhosha intambara muri Philippine mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, abasirikare ba Amerika bakoresheje iyicarubozo ryo kunywesha umuntu amazi menshi mu gihe gito kugeza amwishe, byakoreshejwe no ntambara zo guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba.”
Iyicarubozo rikoresha amazi kandi abasirikare ba Amerika baryifashishije mu ntambara abaharaniraga ubwigenge muri Philippine barwanye, hicwa abarwanyi benshi n’abaturage babarirwa muri miliyoni bicishwa inzara n’indwara nk’impiswi.
Mu 1901, mu kirwa cya Samar umusirikare ufite ipeti rya jenerali yategetse abasirikare kwica umuntu wese urengeje imyaka 10, yemeza ko bahanganye n’abaturage bose. Ibi kandi byakozwe muri Somalia, Yemen, Iraq n’ahandi Amerika yagiye kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.
Ati “Ibikorwa by’urugomo bya gisirikare ahanini bisaba kwambura umuntu ubumuntu no kumubuza uburenganzira bwose, kandi ibi bibangamiye ingingo zose zijyanye na demokarasi.”
Nyuma ya 2001, Amerika yatoye itegeko rigamije kugenzura kurushaho ahashobora gukomoka ibikorwa by’iterabwoba, bagahoza ijisho ku Bayisilamu, abakomoka muri Aziya y’Amajyepfo, abo muri Aziya yo hagati n’iyo mu Burengerazuba bw’Amajyepfo, n’abo mu Majyaruguru ya Afurika batangira gufatwa nk’abaterabwoba.
Khury Petersen-Smith ahamya ko politike yo kurwanya iterabwoba yatumye irondaruhu rikomeza kwiyongera mu baturage ba Amerika.
Ati “Ibikorwa by’umutekano byongerewemo ingufu cyane byitwikiriye kurwanya iterabwoba, imbaraga zabyo zibasiye cyane Abirabura n’imiryango ya ba nyamuke, kandi ni ko bisanzwe muri Amerika.”
Ku rundi ruhande icyiswe kurwanya iterabwoba cyavuyemo gushyira hejuru abazungu, bahabwa umwanya ukomeye mu gufata imyanzuro y’urwego rw’abinjira n’abasohoka ndetse hashyirwa ingufu nyinshi za polisi n’igisirikare ku mipaka, babangamira abimukira ku buryo abenshi basubizwa iwabo shishi itabona.
Amerika yakubise igihwereye mu mugambi wo kuyobora Isi?
Intambara zose Amerika irwana zirimo izo guhashya iterabwoba, kurwanirira ibihugu byayobotse umurongo wayo no kurinda inyungu zayo mu bindi bihugu.
Mu 2001 yatangije intambara kuri Afghanistan ndetse yakomereje umugambi wayo muri Iraq, ariko ibyo muri Iran na Koreya ya Ruguru ntacyo byagezeho.
Mu gihe ubushongore bwa Amerika bugenda bugabanyuka, u Bushinwa, u Burusiya na Iran bigenda birushaho kugira ingufu.
No muri ibi bihe Amerika ihora ishotorana n’u Bushinwa kubera ikirwa cya Taiwan. Amerika ishaka ko Taiwan yigenga, ndetse amato y’intambara ya Amerika ahora azenguruka muri iyo nyanja yiteguye intambara n’u Bushinwa.
Ni mu gihe intambara zigiye kumara imyaka itatu ziyongoza ibintu mu Burayi no mu Burasirazuba bwo hagati, Amerika izifitemo uruhare rukomeye cyane. Nk’ubu kuva muri Gashyantare 2022 Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika imaze gutora amategeko atanu akubiyemo miliyari 175$ agamije gufasha Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya.
Hashize iminsi mike kandi iki gihugu gihaye Ukraine uburenganzira bwo kurasa mu Burusiya ikoresheje intwaro zirasa kure, ibyatumye intambara isubira irudubi.
Ni mu gihe mu ntambara ya Israel na Hamas, Amerika imaze gutangamo arenga miliyari 17,9$ yatanzwe agamije gushyigikira igisirikare cya Israel, harimo na miliyari 3,8$ akubiye mu masezerano y’imikoranire hagati y’impande zombi agamije gufasha ingabo za Israel azageza mu 2028.
Izi ntambara zose Amerika igiramo uruhare mu buryo buziguye n’ubutaziguye, zihitana ubuzima bw’inzirakarengane, ndetse zifite uruhare mu guhungabana k’ubukungu bw’Isi mu myaka myinshi ishize n’izaza.