Abasenyeri 12 bo mu itorero ry’abangilikani batangaje ko batagifata Musenyeri mukuru wa Canterbury, Justin Welby, nk’umukuru w’itorero ry’abangilikani ku isi, nyuma yuko afashe icyemezo cyo kwemera amasengesho y’imigisha ku babana b’igitsina kimwe (abatinganyi).

 

Abo bakuru bo mu itorero ry’abangilikani – bavuga ko bahagarariye 75% by’abangilikani bo ku isi – bashinje itorero ry’abangilikani mu Bwongereza kuba ryarafashe “inzira y’inyigisho itari ukuri”, no kwitandukanya n'”ukwemera kuvugwa muri bibiliya kuva kera”. Abo barimo abakuru b’itorero ry’abangilikani muri Sudani y’Epfo, Sudani, Uganda, Congo na Alexandria mu Misiri.

 

Muri uku kwezi kwa kabiri, imigisha ku batinganyi basezeranye mu mategeko yemejwe n’inama nkuru y’itorero ry’abangilikani ry’Ubwongereza. Musenyeri mukuru wa Canterbury yavuze ko yumva aho abo basenyeri bahagaze, ariko ko nta mpinduka zishobora gukorwa ku itorero angilikani atazemeje. Src: BBC  Padiri Twagirayezu yavuze uburyo kumugira umusenyeri byamutunguye atabitekerezaga.

 

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.