Biracyari impaka ndende cyane kuri Derrick ufite uburwayi bwa cancer wanabwiwe ko asigaje amezi atatu kugira ngo ashiremo umwuka kuko cancer imaze kugera kure ikaba yarananduje izindi ngingo z’umubiri. Mu gihe gishize nibwo yabishyize hanze ko akeneye ubufasha kugira ngo agaruke mu Rwanda kuharangiriza ubuzima, ariko nyuma y’aho akaba aribwo hamenyekanye amakuru ko yakoreye ibyaha mu gihugu cy’ubwongereza aho yafashe abakobwa ku ngufu.
Mu byukuri nubwo ibi bigenda bivugwa, ariko uyu musore Derick yahejeje abantu mu cyeragati kuko bafite ibibazo byinshi bamwibazaho. ikintu cya mbere uyu musore havugwa ko ubwo yari amaze imyaka 5 muri gereza aribwo indwara yari imumereye nabi, urukiko rwo mu bwongereza rukanzura ko afungurwa ariko agasubira mu gihugu avukamo, gusa byose ni ibivugwa kuko Derick ntago arabivuga mu ruhame.
Icya kabiri amakuru avuga ko yafashe abakobwa ku ngufu nubwo yagaragaye yaranditswe mu binyamakuru byo mu gihugu yabagamo aricyo ubwongereza, ariko we ubwe ntago arabivugaho ngo abihakane cyangwa se abyemeze, ibyo nabyo bikaba ari ibiri gutera abantu urujijo cyane bibaza icyo abitekerezaho, ariko ku rundi ruhande, abanyamakuru bamwe na bamwe bakorera ibitangazamakuru bya hano mu Rwanda bagenda bavuga ko uyu musore yanze kuganira nabo, bityo byanga byakunda urunturuntu rutabura.
Muri abo banyamakuru bavuga ko Dj Dizzo yanze kuvugana nabo harimo uwitwa Clement, unaherutse gukorana ikiganiro na Philpeter cyiswe agashinyaguro, gusa uyu Clement we yavuze ko ubwo yahamagaraga Dizzo ngo baganire, yahise amubwira ko ataganira nawe ngo keretse boss wa Clement ariwe wiyiziye kumuvugisha.
Si Clement gusa kubera ko Derric wamenyekanye nka Dizzo ubwo yari akiri mu bwongereza, umunyamakuru Chita niwe baganiriye cyane bavuga kuri ubu burwayi bwe, ndetse bakorana n’ibiganiro birenze kimwe bakoresheje imbugankoranyambaga, ariko ngo uyu musore akimara kugera mu Rwanda kandi yari yarahanye gahunda na Chita ko bazaganira bakavuga ku burwayi bwe, ubwo Chita yamuhamagaraga Derick yamusubije ko ari kumwe n’umuryango we bityo ahuze nabona umwanya azamuvugisha, bikaza kurangira gutyo.
ikintu cya gatatu abantu bashingiraho nanone bavuga ko iki kibazo cya Derrick giteye inkeke, ni uburyo hasohotse amakuru avuga ko asigaje amezi atatu gusa akava ku isi, ndetse agera mu Rwanda hakaba hari hashize n’iminsi kuva abaganga bamwitagaho bemeza icyo gihe, ariko we yagera mu Rwanda akagaragara mu gitaramo, yewe yanagaragaye arimo gusomana na Shadyboo, byatumye abantu bibaza niba nk’umuntu uri mu marembera y’ubuzima aho hantu ariho ha mbere yagakwiye kuba agaragara mbere yo kuba wenda yanajya kwa muganga.
Ni mu kiganiro Chita yakoranye na Sabin wa ISIMBI TV ubwo bavugaga kuri Dizzo uyu Sabin arimo kubaza Chita amakuru y’uyu musore Derick cyane ko ariwe muntu wa mbere baganiriye kenshi, ariko akamubaza impamvu ataza gukura abantu mu rujijo, kubera ko nubwo amakuru yose agenda amuvugwaho ariko ntago we ubwe araza kumara abantu amatsiko, ndetse yewe hari n’abavuga ko amafranga bamuhaye ubwo bashakaga kumufasha yayabasubiza, ngo kubera ko hari kugaragaramo ububeshyi.
Ubwo bajyaga kumufasha bamutera inkunga y’amafranga ndetse no gukusanya ayo mafranga bigeze kure nibwo company ya Rwandair isanzwe ikora ubwikorezi bwo mu kirere yanatangaje ko igihe gufasha uyu muspre Derrick ku bijyanye n’urugendo rwo kuva mu bwongereza, aho yavuye mu bwongereza akajya gutegera indi ndege mu bubiligi i Bruxelle akabona kuza mu Rwanda, bityo abantu mu bitekerezo bari kugenda batanga ku mbuga nkoranyambaga bakibaza ubundi amafranga batanze icyo yari ayo kumara.
Ikindi kintu abantu bari kujyaho impaka ni aya makuru n’ubundi yagaragaye avuga ko Derick yakoze ibyo byaha, bityo bakumva ko bashobora kuba barateye umunyabyaha inkunga, noneho byahura n’uko we ubwe ataza kuvuga ukuri kubiri kuvugwa ugasanga biri guteza impaka nyinshi aho ubu ngubu na bamwe mu banyamakuru bakomeye bavuga kuri uyu musore batangiye kwikomana ubwabo.
Ni mu gihe iki gihe cyavuzwe mo abaganga bahaye Derick cyo kubaho nyuma y’uko cancer imurembeje kiri kugenda kirenga, bigahura n’ibyaha avugwaho ariko noneho bigahumira ku mirari rubanda bakomeza gutegereza ko aza ku karubanda ngo agire icyo abivugaho ariko bikarangira ataje, ari naho bari gutanga ibitekerezo bavuga ko impaka zizashira ari uko agize icyo aza kubivugaho.