banner

Dore impamvu urubanza rwa Tity Brown rwongeye gusubikwa.

Ishimwe Thierry [Titi Brown] ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana muto urubanza rwe rwongeye gusubikwa ku nshuro ya gatatu rwimurirwa tariki 14 Werurwe 2023. Uru rubanza rusubitswe nyuma y’ubusabe bw’umwunganira mu mategeko , Me Mbonyimpa Elias wandikiye Urukukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge asaba ko uru rubanza rwakimurirwa ku yindi tariki kubera ko atabashije kubonana n’umukiriya we kubera uburwayi.  Dore intandaro nyamukuru y’ibyaha umubyinnyi Tity Brown afungiwe ku rubanza rwe rwongeye gusubikwa.

Me Mbonyimpa Elias mu mpamvu yatanze yavuze ko yashatse kubonana nuwo yunganira mu mategeko (Ishimwe Thierry) ariko ntibyashoboka kuko yari amaze igihe arwaye. Ishimwe Thierry ni umubyinnyi w’umwuga wamenyekanye nka Titi Brown urubanza rwe rwari gusomwa kuri uyu wa 22 Gashyantare 2023 aburana mu bujurire ku ifungwa ry’iminsi 30 y’agateganyo. Uru rubanza rwaherukaga gusubikwa ku wa 8 Gashyantare 2023, bitewe n’uko umucamanza yari yaragiye kwiga.

Mu Ukuboza 2021 nibwo urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Tity Brown afungwa iminsi 30 y’agateganyo ahita ajurira. Uyu musore akurikiranyweho n’ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021.Umubyeyi w’uyu mwana bivugwa ko Titi Brown yaba yarateye inda, avuga ko yohereje umwana we gusura nyirarume mu biruhuko, atashye avuga ko yarwaye igifu.

Inkuru Wasoma:  Umusore wari umaze kwica abantu batanu bo mu muryango we yarashwe.

Umwana bagiye kumuvuza mu bitaro bya Kibagabaga nyuma isuzuma ryakozwe n’abaganga, ryagaragaje ko uyu mukobwa atwite. Umwana abajijwe uwamuteye inda, yavuze ko yagiye gusura Titi Brown mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama bikarangira amusambanyije. Ku busabe bw’umwana, iyi nda yakuwemo hafatwa ibizamini nyuma yo kuyikuramo bihuzwa n’ibya Tity Brown, Ubushinjacyaha bukaba bwaragaragarije Urukiko ko hari raporo ya muganga igaragaza ko basanze ari uyu mubyinnyi wamuteye inda.

Ubushinjacyaha kandi bweretse Urukiko icyemezo cy’amavuko cyemeza ko uwo mwana w’umukobwa yavutse tariki 1 Mutarama 2004 bityo akaba yarasambanyijwe afite imyaka 17. Mu iburana, Titi Brown yahakanye iki cyaha icyakora yemera ko uyu mukobwa bahuye nubwo atigeze yinjira mu nzu iwe. Uyu mubyinnyi yabwiye Urukiko ko umukobwa yamubwiye ko aje kumureba ndetse anagera iwe, ariko ahamya ko atigeze yinjira mu nzu. Uyu musore avuga ko atigeze atanga ibizamini by’amaraso nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga. src: IGIHE    Impamvu yatumye Shaddyboo yikubura agata abanyam akuru mu kiganiro.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved