Dore impamvu zifatika ugomba gukomeza kuba inshuti n’umu Ex wawe (umuntu mwakundanye mugatandukana).

Abantu benshi bavuka ko Atari byiza gukomeza kuba inshuti n’umuntu mwakundanye mugatandukana cyane cyane igitsinagore. Gusa muri bo harimo abavuga ko biba ari byiza gukomezanya ariko nk’inshuti ariho haturuka imvugo bavuga bati” reka tube inshuti zisanzwe”.

Birumvikana ibi biterwa n’umuntu urimo kubibwira kandi nanone n’ukuntu makundanaga mbere. Ibi bitandukaniye ku bantu bakundana aho bamwe usanga bakundana ariko ugasanga mu rukundo rwabo nta bushuti burimo wagira gno baratinyana, abandi ugasanga ubushuti nibwo buri imbere urukundo rwabo rukaza ruri kurwuzuza. Aha twabateguriye impamvu 7 nyamukuru zifatika ugomba gukomeza kuba inshuti n’umuntu mwakundanye mugatandukana.

ASHOBORA KUKUGIRA INAMA NYAYO KU BUZIMA BW’URUKUNDO RWAWE.

Abantu bakundanye bagatandukana benshi iyo barimo kuganira bakunda kubazanya ibibazo birasa ku buzima bwabo bwite umuhungu n’umukobwa batakundanyeho bumva ari ibintu bibateye ikibazo kuba babibazanya. Buriya umuntu mwakundanye mugatandukana (ex) ashobora kukugira inama ku buzima bwawe haba no ku rukundo nta kintu yikanga kubera ko nta kintu aba agushakaho kindi.

ASHOBORA KUGUKOSORA IGIHE WAKOSHEJE AKANAGUHA IGITEKEREZO URI MU KURI

Buriya abantu bakundana hari ibintu baba batashobora kubwirana byanga byakunda. Rero kubera ko muba mutagikundana ashobora kukubwira bimwe atashoboye kuba yakubwira kubera ko mukundana bityo bikagufasha.

MUSHOBORA KUGUMANA INSHUTI MWAHORANYE MUGIKUNDANA

Abantu bakundanye bagatandukana bakunda gukomeza guhura kubera ko usanga biba ngombwa ko hari aho bahurira n’inshuti bagize ubwo bari bagikundana, rero icyo gihe iyo mutandukanye n’ubushuti bukagenda bituma ubura n’ibyo mwari mufite mukiri kumwe. Hari imvugo ivuga iti” iyo ubaye inshuti n’umuntu biba byiza kuyiguma iruhande”.

Inkuru Wasoma:  Dore amayeri mashya abakobwa badukanye mu gukura ibyinyo abagabo.

SI NGOMBWA KUVUGA UZIGA (GUCUNGA IBYO UVUGA) UMWISANZURAHO MU MIVUGIRE

Abantu benshi iyo bakundanye bagatandukana usanga aribwo babwizanya ukuri kurusha mbere. Nibwo baba batangiyen kwisanzuranaho umuntu ku muntu bitari iby’umuhungu n’umukobwa.

MUTERANA ISHYARI MU MUHANDA W’UBUZIMA

Umusore umwe yaravuze ati” iyo numvise umu ex wanjye uburyo ari gutera imbere ndetse n’ibikorwa arimo gukora, numva nshaka kumuba hafi”. Abantu benshi buriya baterwa umuhate no kumva intsinzi n’ibyo abo bakundanye bari kugeraho kuburyo anamutera ishyari ryo kuba nawe yatera imbere.

MUSHOBORA KONGERA GUKUNDANA

Umukobwa umwe yaravuze ati” umu ex wanjye muri njye numva igice kimwe kikimukunda”. Nubwo muba mwaratandukanye, ariko ushobora kwiyumvamo uwo mwakundanye mbere bishobora kubageza ku nzira yo kongera gukundana, ibyo rero ntago byaba ubushuti bwanyu mutarabikomeje. Aha rero ugomba kwitonda kugira ngo ubushuti bwacu butazabaviramo ibisharira.

ASHOBORA KUGUFASHA

Umuntu mwakundanye mugatandukana ashobora kuba afite impano runaka cyangwa se ubushobozi bityo igihe ukeneye ubufasha kubyo ashoboye akagufasha. Niba wumva nta kintu byagutwara kuguma uba inshuti n’uwo mwakundanye, cyane cyane buriya nta gitsinagabo kijya gisubiza inyuma bene ibyo byifuzo.

https://www.imirasiretv.com/intwaro-kirimbuzi-iri-mu-mazina-ya-gikiristu/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved