Dore imyizerere itangaje abakurikira Yesu wo muri Kenya bagenderaho.

Abizera Imana n’umwana wayo w’ikinege Yesu Kristu, bemera ko yaje ku Isi akabapfira kugira ngo babarirwe ibyaha, ndetse ubu yagiye kubategurira mu Ijuru aho bazabana iteka, nk’uko byanditswe muri Yohana 14:3. Aba baba bavuga Yesu w’i Nazareti. Si uko bimeze ku bayoboke b’Itorero rya New Jerusalem riherereye mu cyaro cya Lukhokwe muri Kenya.

Mu gihe abandi bategereje Yesu Kristu ku munsi w’umuzuko cyangwa imperuka, aba bo bizera ko yamaze kubageraho, babana umunsi ku munsi. Bifitiye Eliud Simiyu, umugabo wavutse mu 1981 kuri Francis na Cecilia Simiyu. Yemeza ko ari Yesu wagarutse gutegura abazajya mu Ijuru. Uyu mugabo avuga ko amazina yahawe n’ababyeyi be yayibagiwe, ko izina rye ari Yesu wa Tongaren, umucunguzi wahozeho kandi uzahoraho iteka. Amagambo y’uyu mugabo aratangaje cyane ku buryo ushobora gukeka ko afite ikindi kibazo, ariko yemeza ko ari Imana yamuhamagaye kuva mu 2009, kugira ngo akomeze gucungura itorero.

Yavukiye mu muryango w’Abakristu Gatolika, akuriramo kugeza mu 2009 ubwo yatangiraga gutanga inyigisho ze. Uyu mugabo afite itorero muri aka gace rifite abakristu batari bake, dore n’ubu muri uku kwezi bategereje urugendo rw’Imana izabagenderera mu itorero hagati ya tariki 24 na 26 Gashyantare. Uyu mugabo afite umugore n’abana umunani, uwo bashakanye yemeza ko Imana yahamagaye umugabo we kandi ko ari we mugore urusha abandi guhirwa ku Isi. Mu kiganiro kirambuye Yesu wa Tongaren yagiranye na TUKO, yabajijwe itandukaniro riri hagati ye na Yesu benshi bizera, avuga ko ntaryo, kuko ari we wagarukiye muri Kenya.

Ati “Nta tandukaniro rihari, ni njyewe, nari ndi hano, nagarutse kugira ngo ndangize ibyo ntasoje, narabivuze ko ngiye kubategurira aho bazaba narangiza nkagaruka, niko bimeze muri iki gihe. Ndi Bibiliya, Yesu ni njye” Uyu mugabo wihamiriza ko ari Yesu, yubashywe cyane n’abayoboke be kuko mbere yo kwicara mu rusengero babanza ku mwikubita imbere inshuro eshatu, bavuga ngo ‘ Ni wowe wera’. Yemeza ko ari umwana w’Imana kuko akora ibitangaza birimo no gukiza indwara n’ibindi. Ngo mu minsi ishize yahinduye amazi icyayi. Afite intumwa 12 nk’uko byari bimeze. Buri mukristu muri iri torero afatwa nk’umuhanuzi cyangwa umumalayika.

Inkuru Wasoma:  Mu ibanga rikomeye Papa Francis yatangarije abanya Ukraine ubutumwa bw’amahoro n’ubufasha ku bana

ITORERO RIGENDERA KU MAHAME AKAKAYE: Abakristu bo muri New Jerusalem bamaze kwemera neza ko uyu mugabo ari Yesu, umwana w’Imana, ndetse bakurikiza amabwira abaha kugira ngo bazabe mu bantu 168 000 ku Isi yose bazajya mu Ijuru, nk’uko uyu Yesu wabo abivuga. Aba bakristu bemeza ko bahamagawe n’Imana kugira ngo bamukurikire, ko aricyo gituma bashobora amabwiriza ye. Muri uru rusengero baterana kabiri mu cyumweru. Ku wa Gatandatu aba ari umunsi wo kubahiriza isabato, ku Cyumweru ukaba uwo guhimbaza Imana.

Mu gihe bagiye gusenga, abagore bisize makeup, bambaye amapantalo, impeta cyangwa imisatsi y’imyomekano (wigs), ntabwo bemerewe kwinjira mu rusengero kuko banduye, bafatwa nk’umubare 666. Abagabo bishyizeho inyogosho z’amafiyeri nabo ntabwo bemerewe kwinjira mu rusengero. Ibindi byaha Yesu wa Tongaren avuga ko bitababarirwa ni ukurya inyama z’ingamiya, ipusi n’imbwa. Ni kimwe no kutubahiriza isabato cyangwa kutishyira mu kato igihe wagiye ku irimbi, kuko Bibiliya isaba umuntu wakoze ku murambo kwishyira mu kato kuko aba yanduye. Abayoboke bo muri iri torero iyo bitabiriye imihango yo gushyingura bamara iminsi irindwi batagera mu rusengero, iyo ugiyeyo mbere yayo uba ukoze icyaha gikomeye.

ABAGORE N’ABAKOBWA BARI MU MIHANGO BAHABWA AKATO: New Jerusalem ni itorero rigendera ku mahame akakaye, ashyirwaho na Yesu wabo afatanyije na za ntumwa ze n’umugore we yita Umwamikazi w’Isi. Iyo umugore ari mu mihango, aba agomba kwitwara ukundi. Iyo umugore cyangwa umukobwa ari mu gihe cy’imihango, aba agomba kwambara ikanzu y’umukara, akicara ku ntebe z’inyuma. Ntabwo aba yemerewe kugira icyo avuga cyangwa guhaguruka mu gihe cyo guhimbaza. Iyo amateraniro arangiye bahita bajya mu kazu kabo kugira ngo badahura n’abandi, “bakaba babanduza” nk’uko babivuga.

Inkuru Wasoma:  Padiri Twanamatsiko wagaragaye mu mashusho ari gusambana n’umukobwa yatanze ibisobanuro byateye urujijo abantu benshi

Kuri uru rusengero hari ibikoni bitatu birimo kimwe cyagenewe abari mu mihango, batekeramo amafunguro yabo, ikindi ni icy’abayoboke, hakaba ikindi gihora gifunze cyagenewe gutekerwamo ibyo kurya bya Yesu wa Tongaren n’umuryango we, umwamikazi na Malayika Asher. Muri New Jerusalem hari indi nzu ikoreshwa n’abari mu masengesho yo kwiyiriza ubusa, iyo bari muri ayo masengesho ku mugoroba bateranira mo bakaba batemerewe gusohoka, uretse abagiye kwihagarika.

Abiyiriza iminsi itatu ntabwo baba bemerewe kugira ikintu na kimwe bakoza mu kanwa, abari mu minsi irindwi nibo bonyine baba bemerewe kunywa ikirahuri cy’amazi buri mugoroba. Abari mu masengesho y’iminsi 40 bemerewe kunywa igikombe cy’icyayi cya mukaru ku mugoroba, ariko batemerewe kunywa amazi no kurya. Abarangije amasengesho bahura na Yesu wa Tongaren bakamubwira ibyo Imana yaberetse mu gihe bari bamaze basenga. Uyu mugabo avuga ko imirimo yajemo ku Isi izarangira mu 2058, gusa ntavuga uko bizagenda nyuma ye. Yemeza ko mu bantu bari ku Isi yose, ijuru rizajyamo abatarenze 168 000. Muri Nairobi hazavamo abantu babiri gusa. source: IGIHE

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved